Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2024 3:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gen Muhoozi
SHARE

Nyuma y’ibiganiro biherutse guhuza Perezida Felix Tshisekedi na  mugenzi we uyobora Uganda Yoweri Museveni, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi nabo baganiriye.

Gen Muhoozi Kainerugaba ugaba ingabo za Uganda na mugenzi we Gen Christian Tshiwewe Songesha uyobora ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baganiriye uko izi ngabo zakorana ‘byisumbuyeho’.

Aba bagaba b’ingabo bahuriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda kiri i Mbuya, hakaba n’icyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda rusigaye rwitwa Defense Intelligence and Security (DIS).

Kera rwahoze rwitwa CMI, Chieftaincy of Military Intelligence.

Kainerugaba yaganiriye na Tshiwewe uko ingabo z’ibihugu byombi zakwagura imikoranire ndetse bikaba bivugwa ko mu gihe kiri imbere hari imyitozo ya gisirikare izahunga ingabo z’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, General Kainerugaba yavuze ko ingabo ze zakoze akazi gakomeye mu ntambara zirwana n’abarwanyi ba ADF bamaze imyaka myinshi barazengereje Uganda ariko ubu bakaba baraciye ingando muri DRC.

Ati: “Ibyagezweho muri ‘Operation Shujaa’ bigaragaza imbaraga zo guhuza kwacu mu gushakira Akarere amahoro n’umutekano”.

Lieutenant  General Muhanga Kayanja wayoboye Operation Shujaa bwa mbere

Muhoozi kandi yavuze ko guhura kwe na Tshiwewe nyuma y’uko Se, Museveni ahuye na Perezida Felix Tshisekedi, bisobanuye iby’ingenzi mu gushakira akarere amahoro.

Gen Tshiwewe wa FARDC nawe yavuze ko ubushake n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi byagaragariye muri Operation Shujaa.

Gen Christian Tshiwewe Songesha

Perezida Museveni aherutse kwakira Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu biganiro byari bigamije kunoza umubano.

Major General James Birungi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Uganda.
TAGGED:featuredIntambaraKainerugabaM23MuhangaMuseveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Espagne: Abantu 158 Bishwe N’Umwuzure
Next Article Ibyo Leta Yakora Igakemura Ubuke Bw’Ibiryo By’Amatungo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?