Urwego rw’Igihugu rw’igorora, Rwanda Correctional Services, ruherutse gutangaza no kwerekana ku mugaragaro abakozi barwo 150 barimo ab’igitsina gore 30 batorejwe gutabara aho rukomeye.
‘Aho rukomeye’ havugwa aha si ku rugamba ahubwo ni mu bikorwa byo guhangana n’abagororwa b’indakoreka bashobora guteza bagenzi babo ibibazo.
Bagize itsinda ryitwa Emergency Response Unit rifite inshingano zirimo gukumira ko abagororwa bahohotera abandi, rikagira inshingano zo gusaka aho bazibwiye ko hari ibitemerewe abagororwa nk’itabi risanzwe n’iridasanzwe, inzoga n’ibindi.
Bashinzwe kandi kurinda abayobozi bakuru b’uru rwego, bakarinda n’abagororwa b’abanyamahane bakanabaherekeza aho bagiye hose harimo no mu nkiko.
Umuvugizi wa RCS witwa Chief Superintendent of Prisons Hillary Emmanuel Sengabo yasobanuye iby’abagize iri tsinda:
Ati: “ Abo muri Emergency Response Unit, bashinzwe guherekeza abayobozi n’abagororwa b’amahane, gusaka ahantu hakekwaho imyigaragambyo cyangwa ibindi bibi.”
Kugira ngo buzuze inshingano, abo bakomando ba RCS batojwe gukoresha ingingo z’inyuma ni ukuvuga amaboko n’amaguru mu guca intege abo bagororwa bigize kagarara kandi bakabikora ntawe bakomerekeje cyangwa ngo nawe abakomeretse.
Bakoresha amazi, amapingu, indembo, amazi aterwa abantu hakoreshejwe imipira irimo umwuka, ibyuka biryani mu maso n’ibindi bikoresho.
Abantu nk’aba batangiye gukora aka kazi mu Bwongereza mu myaka yatambutse.
Muri icyo gihe, hari bamwe mu bacungagereza b’iki gihugu bakomeretswaga cyangwa bagakomereza abagororwa bigatuma bajyanwa mu nkiko.
Byaje gutekerezwa ko byaba bihuje n’ubwenge hagiyeho itsinda ryihariye ryatojwe kwita ku bagororwa nkabo bitabaye ntawe ukomerekeje undi.
Amafoto:








Rwanda Correctional Services ni urwego ruyoborwa na CG Evariste Murenzi akaba yarahoze mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Brigadier General.
Yasimbuye Juvénal Marizamunda usigaye ari Minisitiri w’ingabo guhera mu mwaka wa 2023.


