Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaherutse Gutorwa Muri Njyanama Bahise Bajyanwa Gutyaza Ubwenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abaherutse Gutorwa Muri Njyanama Bahise Bajyanwa Gutyaza Ubwenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2021 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi 500 baherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali ubu bari i Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari gutyaza ubwenge.

Ni amahugurwa abaye nyuma y’igihe gito batorewe ziriya nshingano nshya basimbuye bagenzi babo bari basanzwe muri kariya kazi.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti niwe wabahaye ikaze.

CP Robert Niyonshuti, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari

Bose bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda, bicaye mu cyumba bakurikiye inama bahawe na Polisi ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi.

Ubwo yagiraga icyo atangaza nyuma y’uko za Njyanama na Nyobozi zose zabonaga abazijyamo, Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bashya kuzirinda amatiku ahubwo bagakorera hamwe.

Yabibukije ko inshingano yabo ya mbere ari ugusenyera umugozi umwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi atangiza ariya mahugurwa

Byitezwe ko rimwe mu masomo bariya bayobozi bazahahwa harimo no kumenya uko bakorana hagati yabo ndetse bakongererwa n’ubumenyi basangwa mu burere mboneragihugu.

Ibi ni ngombwa kuko hari bamwe bagiye muri ziriya nshingano zitoroshye ku nshuro ya mbere.

Hari bamwe mu bayobozi bayoboye mbere y’aba, bagiye bagaragarwaho imyitwarire idahwitse irimo guhohotera abaturage, gukurikiranwaho ruswa, kunyereza ibigenewe abatishoboye n’ibindi.

Ni kenshi Perezida Paul Kagame yacyashye abayobozi haba mu nama yabaga yagiranye n’abaturage yabasanze mu mirenge ndetse no mu Nama nkuru y’Umushyikirano, akababwira ko nta wundi bakorera uretse umuturage.

TAGGED:AbayobozifeaturedGatabaziGishariMinisitiriPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 106 Bamaze Gutabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala
Next Article Ubwisanzure Mu Itangazamakuru Buri Kuri 93.7%-Ubushakashatsi Bwa RGB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?