Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakingiwe Byuzuye Ni Bo Bazareba Umukino wa Rayon Sports Na Kiyovu Sports
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakingiwe Byuzuye Ni Bo Bazareba Umukino wa Rayon Sports Na Kiyovu Sports

Last updated: 22 October 2021 1:05 pm
Share
Stade Amahoro
SHARE

Rayon Sports F.C igiye guhura na Kiyovu Sports F.C mu mukino witiriwe ‘Rayon Sports Day’ uzitabirwa gusa n’abafana bakingiwe byuzuye COVID-19, ari na wo mukino wa mbere w’umupira w’amaguru uzarebwa n’abafana guhera muri Werurwe 2020.

Ni umukino uzabera muri Stade Amahoro ku Cyumweru saa cyenda. Bijyanye n’uko ibikorwa nk’ibi bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu, biteganywa ko uyu mukino uzarebwa n’abafana 8000.

Bitandukanye n’uko byagendaga ku yindi mikino aho urukingo rumwe rwa COVID-19 rwemerwaga, kuri uyiya mukino hazemererwa abakingiwe byuzuye gusa.

Ni ukuvuga abahawe inkingo ebyiri ku bakingiwe hakoreshejwe Pfizer, AstraZeneca na Sinopharm cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson.

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul, yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Ati “Icya mbere ni uko urukingo rumwe rutemewe, urabizi ko muri Volleyball na Basketball wasabwaga kuba ufite urukingo rumwe, ariko RBC mu nama tuvuyemo mu kanya batubwiye ko bazemera ko umuntu agura itike akinjira, agomba kuba afite inkingo ebyiri.”

Uretse gukingirwa byuzuye, nk’ibisanzwe umuntu agomba kuba yaripimishije COVID-19 bikagaragara ko ari muzima, kandi igipimo kikaba kitarengeje amasaha 72.

Yakomeje ati “Ikindi ni uko itike ahasigaye hose ni 2000 Frw, 5000 Frw mu ntebe z’umuhondo na 15,000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20,000 Frw mu myanya y’imbere mu cyubahiro (VVIP).”

Biteganywa ko amatike atangira kugurishwa kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe.

Nkurunziza yavuze ko iyi gahunda ibaye ku nshuro ya kabiri, ahanini igamije gutuma abafana bongera gusubira muri stade nyuma y’amezi 19.

Stade Amahoro iyo yuzuye neza yakira abafana 25,000.

TAGGED:featuredKiyovu SportsRayon SportsRayon Sports DayStade Amahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzego Ziyemeje Korohereza Umukozi W’Umugore Ufite Umwana Muto
Next Article Airtel- Rwanda Yahaye Abamotari Umwambaro W’Akazi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?