Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakobwa 250 Bigaga Muri Afghanistan Bategerejwe Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abakobwa 250 Bigaga Muri Afghanistan Bategerejwe Mu Rwanda

admin
Last updated: 24 August 2021 2:55 pm
admin
Share
Three young Afghan female university students who have fled their country pose for a photo, hiding their identity over safety concerns for family in Afghanistan, at a residential compound in Doha, Qatar, August 22, 2021. REUTERS/Alexander Cornwell
SHARE

Shabana Basij-Rasikh washinze ishuri ry’abakobwa gusa, School of Leadership Afghanistan (SOLA), yavuze ko bari mu nzira bimurirwa mu Rwanda, bizeye kuhakomereza amasomo nubwo mu gihugu cyabo bitoroshye.

Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yemeye kwakira by’igihe gito bamwe mu barimo guhungishwa muri Afghanistan, nyuma y’uko ifashwe n’umutwe wa Taliban.

Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Kabiri, Basij-Rasikh yavuze ko mu cyumweru gishize babashije guhaguruka ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul, hamwe n’abanyeshuri hafi 250, abarimu, abakozi n’imiryango yabo.

Yakomeje ati “Buri wese ari mu nzira inyura muri Qatar yerekeza mu gihugu cy’u Rwanda, aho duteganya gutangirira amasomo mu mahanga ku banyeshuri bacu bose.”

Everyone is en route, by way of Qatar, to the nation of Rwanda where we intend to begin a semester abroad for our entire student body. 2/7

— Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) August 24, 2021

School of Leadership Afghanistan ivuga ko yari ryo shuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, muri kiriya gihugu.

Basij-Rasikh yavuze ko hari abantu benshi bagize uruhare mu gutuma bashobora kuva muriAfghanistan, ko nubwo atabarondora, ashimira guverinoma za Qatar, u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika ku nkunga babahaye.

Yakomeje ati “SOLA irimo kwimurirwa ahandi, ariko ukwimuka kwacu ntabwo ari ukwa burundu. Igihembwe kimwe cy’amezi atandatu nicyo duteganya. Bitewe n’uko ibintu bizaba bimeze, twizera ko tuzagaruka mu rugo muri Afghanistan. Muri iki gihe ndasaba ko ubusugire bw’umuryango wacu bwubahirizwa.”

Yavuze ko arimo kwitegereza abanyeshuri be akabona amasura ya miliyoni nyinshi z’abakobwa ba Afghanistan bameze nka bo, basigaye mu gihugu.

Ati “Abo bakobwa ntabwo babasha kuhava, kandi ntabwo wabyirengagiza. Niba hari ikintu kimwe nasaba isi, ni iki: Ntimukure amaso yanyu kuri Afghanistan. Ntimugoheke na gato nubwo ibyumweru bigenda bihita. Murebe abo bakobwa kandi mu kubikora, muzaba murimo kubashinganisha ku bafashe ubutegetsi.”

Yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’abagore mu gihugu cye, kandi ari intego yihaye atagomba gutezukaho.

Mbere y’uko bahaguruka, Shabana Basij-Rasikh, yatangaje ko yatwitse inyandiko zose zerekeye aho bakobwa, bitari mu buryo bwo gushaka gusibanganya ibiberekeyeho, ahubwo ari ukubera umutekano wabo.

Nearly 20 years later, as the founder of the only all-girls boarding school in Afghanistan, I’m burning my students’ records not to erase them, but to protect them and their families.
2/6 pic.twitter.com/JErbZCSPuC

— Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) August 20, 2021

Kuki abakobwa n’abagore bari mu bwoba?

Ubwo umutwe wa Taliban wafataga Afghanistan, abagore n’abakobwa ni bo ba mbere bahise bahangayikishwa n’ibihe biri imbere kurusha abagabo.

Ibyo byashushanywa n’ifoto yafatiwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Hamid Karzai i Kabul, igaragaza umugore waherezaga umwana we umusirikare wa Amerika ngo amwitwarire wenda azabaho neza, nubwo nta cyizere cy’uko bazongera kubonana.

Uyu mubyeyi yemeye gutanga umwana, we arasigara

Kugeza ubu hari ubwoba ko umunsi abanyamahanga baba abasirikare, abanyamakuru n’abadipolomate bose bazaba bamaze gusubira iwabo, ibizakurikira ku burenganzira bw’umugore bishobora kuba agahomamunwa.

Hashingirwa ku byabaye ubwo umutwe wa Taliban wategekaga igihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001, ubwo wameneshwaga n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Afghanistan.

Imwe mu ngingo yibazwa, ni ukumenya niba abakobwa bazemererwa gusubira ku ishuri.

Umuvugizi wa Taliban, Suhail Shaheenm, aheruka kuvuga ko ku butegetsi bwabo abakobwa bazemererwa kwiga, kimwe n’abarimu bakigisha.

Gusa ibyo bakoze ku butegetsi bwa mbere byari bihabanye n’ibyo, ari nabyo biteye inkeke. Icyo gihe abagore n’abakobwa ntibari bemerewe kujya mu ishuri.

Hari ubwoba ko bashobora gufunga za kaminuza ku bagore, kugeza igihe zizaba zigishwamo n’abagore gusa.

Mu gihe Taliban iheruka ku butegetsi, abagore ntabwo bari bemerewe kujya ku kazi, byahindutse ubutegetsi bwabo bukuweho.

Kugeza muri uyu mwaka wa 2021, nibura 27% by’abagize inteko ishinga amategeko bari abagore. Ntabwo haramenyekana icyemezo aba – Taliban bazafata, niba bazaguma mu mirimo yabo.

Ikindi ni ikibazo ku myambaro abagore bazaba bemerewe, kuko mu minsi ishize bashoboraga kugenda bapfutse akantu gato mu mutwe, imisatsi igaragara.

Bitandukanye cyane n’uko byari bimeze ku butegtsi bwa Taliban bwa mbere.

Mbere ntibyari byemewe kugaragaza akantu na gato ku mubiri igihe wambaye wikwije, ndetse abagore bahabwaga ibihano bihambaye birimo gukubitwa uzira kugerageza kwiga kandi bibujijwe, no guterwa amabuye kugeza upfuye igihe uhamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Muri make abagore bari bahejwe mu buzima rusange bw’igihugu, ari abo mu rugo gusa.

Ubwo Taliban yafataga igihugu, abagore n’abakobwa birukiye kugura imyenda ibapfuka hose, izwi nka burqa.

Nta nubwo biramenyekana niba abagore bazemererwa kongera gukora ingendo igihe batari kumwe n’umugabo, nk’uko byahoze ubwo Taliban iheruka ku butegetsi.

Ibyo bikaba byajyana n’ibihano byinshi byashyirwaho bibangamira abagore ku cyo ubutegetsi bwita imyitwarire idakwiye, nko kuba umugore yatabwa muri yombi azira gutega imodoka atari kumwe n’umugabo.

Ni ibikorwa byarushaho guheza abagore mu nzu, ari nacyo kirimo gutuma bahunga ku bwinshi kuko batazi ikibategereje ku butegetsi bushya bw’uyu mutwe.

 

TAGGED:AfghanistanfeaturedShabana Basij-RasikhTaliban
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 13 Muri Uganda Bamaze Kwicwa Mu Buryo Bw’Amayobera
Next Article Hissène Habré Wabaye Perezida Wa Chad Yishwe Na COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?