Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Ba Leta Muri Zimbabwe Bahawe Ihurizo Rikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abakozi Ba Leta Muri Zimbabwe Bahawe Ihurizo Rikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2021 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
People wear face masks to protect against coronavirus, in Harare, Monday, Sept. 21, 2020. As Zimbabwe's coronavirus infections decline, strict lockdowns designed to curb the disease are being replaced by a return to relatively normal life. The threat has eased so much that many people see no need to be cautious, which has invited complacency. (AP Photo/Tsvangirayi Mukwazhi)
SHARE

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko umukozi wayo utazikingiza atazagaruka  ku kazi. Iki cyemezo kigamije kongera umubare w’abaturage bikingije kiriya cyorezo COVID-19.

Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe  kwita ku baturage kivuga ko abakozi bose ba Leta batazikingiza bazahura n’ingorane zo gutakaza akazi.

Itangazo ryabonywe na Associated Press rigira riti: ‘ Abakozi bose bagomba gukingirwa COVID-19 kandi abadakingiye ntibazirirwe bagaruka ku kazi.”

Cya kigo cya Leta ariko ntigitangaza ibyemezo bizafatirwa mu buryo burambye abakozi batazikingiza.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Zimbabwe witwa Monica Mutsvangwa washyize umukono kuri ririya tangazo ntiyigeze atangaza igihe kiriya cyemezo kizarangirira.

Monica Mutsvangwa

Abakozi ba Leta muri Zimbabwe ni 500 000.

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo kitwa Africa Center for Disease Control and Prevention kivuga ko Zimbabwe iri mu bihugu by’Afurika bifite abaturage benshi bakingiwe kuko kimaze gukingira abangana na 12% ku baturage miliyoni 15 bagituye.

Muri Afurika abantu bamaze gukingirwa bose bangana na 3%.

Ibitse inkingo miliyoni 11 ziganjemo izo mu bwoko bwa Sinopharm na Sinovac zakorewe mu Bushinwa.

Iri mu bihugu bicye by’Afurika byatangiye gukingira abana bafite hagati y’imyaka 14 na 17 y’amavuko.

Ku Isi u Bushinwa nibwo bwarangije gukingira abantu benshi kuko bumaze gukingira 70% by’abaturage bakuru bashobora gutora.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Israel nicyo gihugu cya mbere cyakingiye benshi mbere y’ibindi ariko kiza guhura n’ikibazo cy’uko ba mukerarugendo bacyo batembereye mu bindi bihugu baracyandura nyuma batahukana ubwandu, bongera kwanduza bagenzi babo.

TAGGED:AbakoziCOVIDfeaturedIsraelLetaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bwishe Umukuru Wa Islamic State Muri Sahara
Next Article Umukino w’u Rwanda Na Senegal Muri Volleyball Wahagaritswe Igitaraganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?