Abamotari Basonewe Ibirarane By’Imisoro

Imwe mu ngingo zaganiriwe ho kandi zigafatirwaho umwanzuro ni uko amadeni abamotari bari bafitiye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yavanyweho.

Uyu mwanzuro wafatiye mu Nama yaguye yahuje Abamotari bahagarariye abandi, Ikigo RURA, Abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Polisi yarwo.

Ni inama yabereye kuri Stade ya Kigali iri mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ikindi cyanzuwe ni uko umumotari udafite mubazi atazemererwa gukandakira mu muhanda guhera taliki 26, Gashyantare, 2022.

- Advertisement -

Umugenzi uzatega umumotari ufite mubazi, azajya yishyura Frw 400 ku bilometero bibiri bya mbere.

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje kandi ko amakoperative y’abamotari 41 yasheshwe hagasigara amakoperative atanu.

Umwe mu bamotari witwa Olivier Uwimanikunda yabwiye Taarifa ko kuba Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro hari abo cyasoneye amadeni y’imisoro ari ikintu kiza kandi kizafahsa abamotari kwiyubaka mu by’ubukungu.

Ati: “ Ni ikintu cyiza badukoreye kuko muri iki gihe tugihura n’ibibazo by’ubukungu twatewe na COVID-19. Kudusonera biriya birarane ni ikintu cyo gushima.”

Ku byerekeye iby’uko nta mumotari wemerewe kuzatwara moto idafite mubazi guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Gashyantare, 2022, Uwimanikunda yatubwiye ko ibyo nta kibazo abibonamo kuko gukoresha mubazi ari ubusilimu.

Ngo ntibicyerereza umugenzi kandi iby’uko guta umwanya abantu baciririkanya bizavaho.

Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 13, Mutarama, 2022 nibwo abamotari bo hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge n’ahandi bazindukiye mu myigaragambyo.

Bavugaga ko hari amafaranga bakatwa kuri mubazi zishyurirwaho n’abagenzi kandi ngo bikabahombya.

Ikindi bavugaga ko kigomba gusobanuka ni ubwishingizi bwa moto bwabahendaga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 nibwo Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd gifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyatangiye guha abamotari bose mubazi zigomba gukoreshwa mu kwishyura ingendo hashingiwe ku ntera yagenzwe.

Ubusanzwe kwishyura umumotari byakorwaga bishingiye ku bwumvikane hagati ye n’umugenzi.

Ubu bwumvikane ariko hari ubwo bwangaga, ugasanga baritana ba mwana, umwe ngo ayo umpaye siyo twavuganye.

Mubazi ni ikoranabuhanga ryazanywe n’Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Rikora hifashishijwe icyuma gipima urugendo moto  itwaye umugenzi ikoze hanyuma kikagena ayo agomba kwishyura.

Iki cyuma bakita “smart meter”.

Kigomba kuba kiri gukorana na murandasi kugira ngo igifashe mu kazi kacyo ko gupima intera hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS  rifasha mu kumenya intera igenzwe n’igihe urwo rugendo rumaze.

Kugeza ubu,  ariko Ikigo k’igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe y’ingenzi ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho igiciro fatizo cya Frw 107 kuri buri kilometero igenzwe.

Ibilometero bibiri bya mbere umuntu agenze mubazi izajya imuca Frw 300 , ariko nagenda urugendo rugeze cyangwa rurenze ibilometero 40 noneho igiciro kibe Frw 187 kuri kilometero imwe.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’iyi gahunda muri RURA witwa Jean Pierre Mubiligi aherutse kubwira Taarifa  ko mbere uriya mushinga wasubitswe kugira ngo hagire ibindi bintu biwugize bibanza kunozwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version