Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Babwiwe Ko Hari Ibidakinishwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Abana Babwiwe Ko Hari Ibidakinishwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2021 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abana 150 biga mu ishuri ry’incuke riri mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro babwiwe ko mu bintu batagomba gukinisha harimo n’umuriro w’amashanyarazi. Babibwiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ubwo bahugurwaga k’ukuntu bagomba kwirinda icyatera inkongi.

Ni abana  bafite hagati y’imyaka itatu  n’imyaka ine bari baherekejwe n’abarezi babo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi harimo no kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police( ACP) Paul Gatambira avuga ko kumenyesha abana ibishobora guteza inkongi ari ikintu kiza kuko bafata mu mutwe vuba.

Ikindi ngo ni uko ari bo baba bugarijwe n’inkongi kurusha abantu bakuru kuko bo bakubaganira ibintu byayiteza kurusha uko abantu bakuru babikora.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati:  “Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi, aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gazi kuko nabyo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.”

Abana baretswe ibikoresho Polisi yifashisha mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo n’ ahabereye impanuka z’ibinyabiziga.

Beretswe n’uburyo Polisi itabara abantu bagiriye ibibazo mu nzu ndende.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza abanyeshuri 130 bakuru bo muri iri shuri rya PTS nabo bazahugurwa uko bakwirinda icyateza inkongi.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2021, Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda  yo kwibutsa Abanyarwanda ibitera inkongi n’uburyo bazirwanya ntizangize byinshi harimo no guhitana ubuzima bw’abantu.

- Advertisement -

Ni ubukangurambaga bwatangijwe  nyuma y’inkuru zari  zimaze iminsi zandikwa ku nkongi zibasiye inyubako harimo iyo kwa Eliab  Ndamage, uruganda rw’inkweto rwahiriye ku  Kimisagara rukongejwe n’umuriro wari uturutse mu igaraje ndetse na Sitasiyo iri i Rwamagana hafi ya AVEGA yakongejwe n’iturika rya gazi zari  zirunze hafi aho.

Amatsiko y’abana ni igitangaza!

Amakuru Taarifa yaje kumenya nyuma yavugaga ko inzu y’umugabo  Eliab Ndamage (witiriwe ahitwa Kwa Ndamage) yari inyubako ya kera kuko yubatswe mu myaka ya 1980, bikaba bishoboka ko imisusire y’intsinga zayo z’amashanyarazi yari ishaje.

Imisusire ni ‘installation’ twagoragoje mu Kinyarwanda.

Ku byerekeye inkongi y’i Rwamagana, twamenye ko gazi zaturikiraga mu kibuga zirunzemo gituranye na station iri hafi aho zirayikongeza ndetse zimwe zakongeje n’igice gito cy’Ikigo AVEGA-Agahozo cy’i Rwamagana.

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge naho habaye inkongi yadutse mu igaraje igera ku ruganda rukora inkweto ruturiye Nyabugogo.

Polisi yazimije izi nkongi zose.

 Umuriro ni iki?

Umuriro ugira ikiwutera

Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2  kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.

Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).

Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.

Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.

Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’

Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.

N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubutita.

Polisi y’u Rwanda itanga inama y’uko haramutse hari umuntu ubonye ahantu hasohoka umwotsi cyangwa hari inkongi yeruye yayihamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 111 no ku  murongo  0788311224 cyangwa 078831112.

TAGGED:AbanafeaturedGatambiraInkongiPolisiUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yafatiye Ibihano Maj. Gen. Kandiho Ushinzwe Ubutasi Mu Ngabo Za Uganda
Next Article Umupolisi W’Inkoramahano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?