Abana Icumi B’Abanyarwanda Boherejwe Kuvurirwa Umutima Muri Israel

Ku bufatanye bw’Ikigo cyo muri Israel kitwa Save A Child’s Heart na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda,  abana icumi baherutse koherezwa muri Israel kugira ngo bavurwe umutima.

Umutima ugira ibibazo birimo kugira imitsi itarekura amaraso ahagije bitewe n’imitsi yazibye cyangwa ibindi bibazo bizwi n’abaganga.

Hari ikigo gifasha abana b’Abanyarwanda kujya kwivuza muri Israel kitwa Save A Child’s Heart (SACH).

Ni ikigo cyo muri Israel kitagengwa na Leta, kiyemeje gufasha abana bavukanye ibibazo by’umutima, bakavurwa bidahenze.

- Advertisement -

Abana baherutse koherezwa muri Israel ni abafite hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 18 y’amavuko.

Mu Ukwakira, 2021 hari abandi bana batatu boherejwe muri Israel ngo bavurwe indwara zifata umutima bashobora kuba baravukanye.

Umuganga uvura indwara z’abana zirimo n’umutima witwa Dr. Emmanuel Rusingiza avuga ko buriya bufatanye ari ingenzi mu gutera inkunga abaganga b’u Rwanda kugira ngo hagire ababunganira mu kwita ku buzima bw’abana b’Abanyarwanda.

Asanzwe akorera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ubufatanye hagati y’u  Rwanda na Israel mu rwego rwo kuvura, bwatumye hari abana 43 bamaze kuvurirwa muri kiriya gihugu.

Umunya Israel uyobora Ikigo Save A Child’s Heart avuga ko hari gahundA yo kujyana n’abandi bana muri Israel kugira ngo bahabwe buriya buvuzi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam nawe ashima ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda umeze neza kandi wagukiye mu nzego nyinshi.

Ron Adam avuga ko izindi nzego u Rwanda rukoranamo na Israel harimo no kohereza abaganga b’Abanyarwanda bakajya kwihugurira muri Israel.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version