Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) berekanye abantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye, bakekwaho ko biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Abafashwe bemeye ko bateganyaga gutera ibisasu kuri Kigali City Tower (KCT) mu mujyi rwagati na Nyabugogo kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli.
Ni ibikorwa by’iterabwoba ngo bateguraga mu kwihimura ku Rwanda, kubera urugamba ingabo zarwo zirimo kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Polisi yatangaje ko yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu kuburizamo uriya mugambi, maze abakekwaho kuwugiramo uruhare bafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.
Iti “Iperereza ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu. Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Abafashwe baganiriye n’itangazamakuru bemeye ko binjiye mu mugambi w’iterabwoba wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bashutswe n’inshuti zabo.
Ngo bigishwaga guturitsa ibisasu n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko waturutse muri Mozambique, mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.
Uwitwa Niyonshuti Ismael wafashwe ku wa 31 Kanama yagize ati “Gahunda yari iyo kwihorera ku Rwanda, twari kuzabitera mu Mujyi ahazwi nko kuri KCT ahari iduka ricuruza za Frigo na Nyabugogo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli (SP) ku marembo agana mu Ntara y’Amajyepfo.”
Polisi yavuze ko abakekwaho icyo cyaha bafatanywe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibiturika birimo insinga, imisumari, za telefoni n’amashusho atandukanye yigisha ubuhezanguni.
Polisi yakomeje iti “Turashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”
Amakuru agaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro muri RDC ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, ugakomoka muri Uganda.
Abakekwaho gutegura ibitero bafashwe nyuma y’igihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu bikorwa byo guhangana n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nawo ugendera ku mahame yitirirwa idini ya Islam.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zimaze kwica abarwanyi benshi no kubirukana ahantu bari barigaruriye, harimo n’ibirindiro bikuru byari mu mijyi ya Mocímboa da Praia na Mbau.
Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari isano iri hagati y’abarwanyi bari muri Mozambique n’abarwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Ni abarwanyi yavuze ko harimo n’abanyarwanda n’abandi baturuka mu bihugu byinshi by’akarere.
Ibitero byategurwaga kuri Kigali bikaba bifitanye isano na ruriya rugamba.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni mu kiganiro aheruka kugirana na France 24, yemeje ko hari imikoranire yeruye hagati ya ADF n’abarwanyi bo muri Mozambique.
Iperereza ku bufatanye na @RIB_Rw riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n'uburyo bwo guturitsa ibisasu.
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 1, 2021