Nyuma yo kumva ko mu Rwanda hafungiwe abanyamahanga 500, Taarifa Rwanda yamenye ko abenshi muri bo ari abo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.
Abenshi muri bo bakurikiranyweho impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibibazo bifitanye isano na za Banki no guhemukira ababizeye bakabaha amafaranga.
Mu bafungiwe ibibazo by’amafaranga, ahaninni baba barafashwe bakaburanishwa bagafungwa kubera ibibazo bagiranye na za Banki nini zikorera mu Rwanda.
Amakuru Taarifa Rwanda yakuye mu rwego rw’igihugu rw’igorora avuga ko abenshi mu banyamahanga bafungiwe mu Rwanda ari abagabo kuko bihariye 80% n’aho abagore bakaba ari 20%.
Muri bo, haba harimo abatararangiza kuburana ariko bari mu igorero.
Impamvu ituma abatuye EAC ari bo benshi bafungiwe mu Rwanda ni uko ari abo mu bihugu bituriye u Rwanda, bakaba batembera, cyangwa bagakora mu Rwanda, ibi bikabongerera ibyago byo kuba bafungwa baramutse bakoreye ibyaha mu Rwanda.
Mu batuye EAC bahafungiwe harimo abo muri Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Uganda n’Uburundi.
Abandi banyamahanga ni Umwongereza umwe, Umunya Comoros umwe, Abashinwa bane, abo muri Sierra Leone bane, Abanya Kenya bane, Umunya Bangladesh umwe n’abandi.
Ku byerekeye abanya Sudani bakunze kuvugwaho urugomo, amakuru avuga ko nta n’umwe muri bo uri mu igororero ry’u Rwanda kuko ibyaha bakora birangirira kuri Polisi ntibagezwe mu nkiko.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Igororero CG Evariste Murenzi niwe watangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibaye uwo mubare w’abanyamahanga bafungiwe mu Rwanda.
Hari mu kiganiro cyo gutangiza Icyumweru cy’Ubutabera cyatangiye kuri uyu wa Mbere Tariki 08 kikazarangira Tariki 19, Ukuboza, 2025.
Murenzi yavuze ko mu Rwanda umuntu wese uhakoreye icyaha akagihamwa n’inkiko afungwa iyo ari cyo gihano zimukatiye.
Igisubizo cye kandi cyashimangiwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DCG JC Ujeneza.
Ujeneza yavuze ko nta munyamahanga wakwigira ‘akari aha kajya he’ ngo ahungabanye Abanyarwanda hanyuma yumve ko yakwidegembya.
Ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Abantu bagomba kubimenya. Iyo bigaragaye ko umunyamahanga yakoze ibintu bigize icyaha tumushyikiriza RIB.”


