Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2025 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe itumanaho Karoline Leavitt
SHARE

Ibiro bishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Amerika byatangaje ko guhera ubu kugeza igihe kitazwi, abanyamakuru bashaka kuvugana na Perezida cyangwa ushinzwe itumanaho mu biro bye akenshi bazajya babanza kwandika babisaba.

Uko byari bisanzwe, abanyamakuru bari basanzwe bakorera henshi mu Biro bishinzwe itumanaho bitabaye ngombwa cyane ko bandika babisaba.

Ababirebera hafi bavuga ko iki cyemezo gishobora kubuza itangazamakuru kwisanzura ngo rigere ku makuru afitiye abaturage akamaro.

Inyandiko yatanzwe n’ibiro by’itumanaho kwa Trump bita Memo ivuga ko umunyamakuru uzashaka kubona amakuru ku ngingo runaka agomba kwandika abisaba.

Karoline Leavitt, umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe itumanaho n’undi bakorana mu rwego rwo hejuru witwa Steven Cheung nibo basinye iyo Memo.

Mu gusobanura impamvu y’uyu mwanzuro, Perezidansi ya Amerika, nk’uko Politico yabyanditse, ivuga ko wafashwe kuko muri iki gihe Ibiro bishinzwe itumanaho bizajya bikorana bya hafi n’ibireba Inama nkuru y’umutekano w’igihugu, National Security Council.

Ikindi ni uko hari kurebwa uko hakwirindwa ko abanyamakuru bamwe na bamwe bajya bakoresha uburenganzira bahabwa n’akazi bakora mu gukora inkuru zirebana n’imikorere ya Minisiteri y’ingabo kandi itabizi cyangwa ngo bazikorere ahandi hatari mu Biro byayo.

Hari n’amakuru avuga ko bishoboka ko Perezida Donald Trump yazakuraho icyemezo cyemerera abanyamakuru gukorera mu Biro by’Umukuru w’igihugu, hakarebwa ahandi bimurirwa.

Yagize ati: “ Hari ikindi nshobora gukora. Nshobora kubohereza mu muhanda mu buryo bworoshye.”

Amabwiriza mashya kuri iyo ngingo avuga ko mu gihe kiri imbere, abanyamakuru bazajya bagezwaho uko ubuzima bw’igihugu buteye babasanze mu kindi cyumba kitari icyo bari basanzwe bahererwamo ayo makuru.

Ubusanzwe icyumba bayahererwagamo kiri mu nyubako nini irimo ibyumba bikomeye mu Biro bya Perezida bita West Wing.

Aha niho Ibiro nyirizina bya Perezida wa Amerika biba( babyita Oval Office), niho haba icyumba cy’inama we n’abashinzwe umutekano w’igihugu bakoreramo inama kitwa Situation Room, hakaba ikindi bita Cabinet Room n’icyo bita Roosevelt Room.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iki cyemezo, Perezida w’Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera muri Perezidansi y’Amerika witwa Weijia Jiang ( ayobora ihuriro bita White House Correspondents’ Association) yavuze ko ibyo byemezo bije gukoma mu nkokora imikorere iboneye y’abanyamakuru.

Isubiramo ibyo yavuze, Politico yanditse ko biriya byemezo bizabuza bagenzi be kubaza abayobozi inshingano zabo, bikazagira ingaruka ku baturage ba Amerika.

Cheung we avuga ko gufata iki cyemezo byatewe ahanini n’uko hari abanyamakuru bafataga amajwi n’amashusho ry’ibibera muri biriya biro rwihishwa, ntawe ubizi kandi, kuri we, ibyo ntibiri mu byo baherewe uburenganzira.

Nk’uko hari abashobora kuba babyibuka, mu ntangiriro za 2025, Perezidansi ya Amerika yashatse guca Associated Press mu gutara no gutangaza ibiyikorerwamo nyuma y’uko iki kinyamakuru cyanze kuzajya gikoresha ijambo ‘Gulf of Amerika’ mu cyimbo cya ‘Gulf of Mexico’.

Umucamanza niwe wahagobotse avuga ko Perezidansi ibyo itabifitiye uburenganzira, gusa ntibyabujije ko hari aho iki kinyamakuru gikumirwa bitewe n’iyo mpamvu.

Mu mwaka wa 1993, Perezida Bill Clinton nawe yigeze gukoma abanyamakuru gukorera mu cyumba cyo muri West Wing bita Upper Press gusa nyuma byagiye byoroshywa n’ubutegetsi gahoro gahoro.

TAGGED:AmerikafeaturedIgihuguItangazamakuruTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego
Next Article Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?