Abanyarwanda Bahawe Ubundi Buryo Bwo Kohererezanya Amafaranga N’Abari Mu Mahanga

Ikigo kitwa NALA( ni ijambo ry’Igiswayile rivuga intare y’ingore) cyatangije uburyo bushya bufasha Abanyarwanda kohererezanya no kwakira amafaranga na bagenzi babo baba mu mahanga ni ukuvuga Amerika n’Uburayi.

NALA kandi ni uburyo bw’ikoranabuhanga( application) bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abantu n’ibigo by’ubucuruzi, ayo mafaranga akava mu mahanga aza mu Rwanda cyangwa ava mu Rwanda ajyayo.

Ni uburyo kandi Abanyarwanda bazakoresha mu guhererekanya amafaranga na Banki bakoresha z’imbere mu gihugu.

Ibihugu by’Afurika Abanyarwanda bazakorana nabyo binyuze muri iri koranabuhanga ni Tanzania, Kenya, Uganda, Ghana, Cameroon, Côte d’Ivoire na Senegal.

- Advertisement -

Icyakora ngo mu myaka mike ishize batangiye gukorana na Nigeria.

Abakoze ubu buryo bavuga ko bufasha ababukoresha gukoresha neza amafaranga yabo, bakamenya aho bayohereje, uwayakiriye ndetse nasigaye kandi bigakorwa nta nkomyi.

Ni ibyo bita Financial Management in Real-Time.

Ibindi bihugu bishobora kohereza amafaranga mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bakayohereza yo ni: Austria, Ububiligi, Cyprus, Estonia, Finland, Ubufaransa, Ubudage, Ubugereki, Ireland, Ubutaliyani, Lithuania, Luxembourg, ibirwa bya Malta, Ubuholandi,  Portugal, Slovakia, Slovenia,  Spain, Ubwongereza na Amerika.

Umuyobozi wa NALA witwa Eddy Nicolai ashima ko Guverinoma y’u Rwanda yemeye gukorana nabo, ndetse ngo ubu iri koranabuhanga ryabo rifitanye imikoranira na Banki zo mu Rwanda k’uburyo Miliyari Frw 1 imaze guhererekanywa kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Nicolai avuga ko basanze gukorera mu Rwanda ari akarusho

Umwe mu bakozi b’imwe muri Banki z’ubucuruzi mu Rwanda witwa Olivier Mupenzi avuga ko ibyiza by’iriya gahunda ari uko umuntu yoherereza undi amafaranga bitagombye guca ahandi ahubwo amafaranga agahita agera ku muntu ako kanya.

Ati: “ Twe icyo twishimira ni uko abakiliya bacu bazajya bashobora kohererezanya amafaranga bayakuye kuri comptes zabo agere kuwo agenewe bitamugoye, ako kanya. Umukiliya wacu uri ahantu hatari ishami ryacu azajya yohereza cyangwa abikuze amafaranga bimworohereye.”

Kuherereza umuntu amafaranga akamugeraho bizajya bifata amasogonda 20 kandi nta kiguzi.

Eddy Nicolai uyobora NALA avuga ko bahisemo u Rwanda ngo rube igicumbi cy’aho bazakorera mu Karere ruherereyemo kubera ko ari igihugu gifasha mu guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari kandi no kuhashora bikaba byoroshye.

Ikindi ni uko gukorera mu Rwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari bigenewe Akarere ruherereyemo byoroshye kuko rufite ibikorwaremezo bihagije muri urwo rwego.

U Rwanda rusanganywe politiki yo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’imari yiswe Rwanda Fintech Policy 2022-2027.

Inyandiko y’iyi Politiki ivuga ko icyo u Rwanda rugamije ari uguha Abanyarwanda uburyo bw’ikoranabuhanga butuma bakorana ubucuruzi bitagoranye kandi bitanabahenze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version