Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2025 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abanyarwanda banywa ikawa baracyari mbarwa.
SHARE

Bizimana Claude uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, avuga ko Abanyarwanda banywa ikawa bangana na 5%.

Avuga ko ibyo babibara bamaze kureba ikawa yose yasaruwe n’iyoherejwe hanze ari bwo bareba isigaye mu Rwanda bakabona ko inyobwa ari 5%.

Icyakora iyo nayo ntiwakwemeza ko inyobwa n’Abanyarwanda gusa kuko hari n’abanyamahanga barubamo n’abarusura kandi bayinywa.

Umuyobozi mukuru wa NAEB avuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo mu myaka iri imbere umubare w’abanywa ikawa uzagere kuri 15%.

Claude Bizimana uyobora NAEB mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Ati: “Mu by’ukuri kunywa ikawa by’Abanyarwanda ni gahunda ya Leta y’uko ikawa ihingirwa mu gihugu itajya hanze yose ahubwo inyobwe n’abayihinze cyangwa abandi Banyarwanda.”

Ikigo NAEB kiyemeje ko mu myaka itandatu ibiti by’ikawa bishaje bigera kuri miliyoni 10 bizaba byarasimbujwe.

Intego ni uko ibiti Miliyoni 26 by’ikawa bishaje bizaba byaba byaravuguruwe bityo bikongera ubwiza n’ubwinshi bw’ikawa u Rwanda rweza.

Avuga ko kimwe mu bitubya umusaruro w’ikawa ari ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, akavuga ko kugira ngo bishoboke ari byabaye ngombwa ko hashyirwamo uburyo bwo gutanga ifumbire no kwita ku giti kugira ngo kigire ubudahangarwa

Bizimana avuga ko bakora uko bashoboye ngo umuhinzi abone amafaranga y’ikawa hashingiwe kuri byinshi birimo n’uko ibintu byifashe ku isoko mpuzamahanga n’ibindi bigenderwaho.

Oreste Baragahorana uyobora Ihuriro ry’abohereza ikawa hanze avuga ko uko Abanyarwanda bazongera ubwinshi bw’ikawa banywa ari nako abanyamahanga bazakunda kuyinywa.

Ati: “Abanyamahanga nibabona ko natwe tuyinywa bazayinywa kuko bazaba bavuga ngo ‘ nitutayinywa bazayinywera”.

Ubu ngo hezwa toni zirenga Miliyoni 20 z’ikawa kandi iranyobwa ndetse n’Abanyarwanda barayinywa.

TAGGED:AmahangaBizimanafeaturedGusazuraIbitiIkawaRwandaUmusaruro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel
Next Article Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?