Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2025 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yaraye agiranye n’abagize Inteko Njyanama Y’Umukuru w’igihugu, Presidential Advisory Council, yavuze ko abadashakira u Rwanda ibyiza bibeshya kuko Abanyarwanda ubuzima babuhawe n’Imana bityo ntawe uzabubambura.

Muri Kigali Golf Resort i Nyarutarama niho yabibabwiriye ubwo bari bahuye ngo bungurane ibitekerezo by’uko u Rwanda rwakomeza gutera imbere rwemye.

Yavuze ko igihugu cyaciye mu kaga mu myaka 31 ishize, kirabirokoka bityo ko kizarokoka n’ibiriho muri iki gihe ndetse n’ahazaza.

Kagame avuga amateka yigishije Abanyarwanda ko burya hari ibihugu binini hakaba n’ibihugu bito, hakaba ibyo byago n’amage kandi hakabaho uburyo bwo kubisimbuka.

Hari kandi n’uburyo abantu, buri wese ku giti cye, batera imbere bafatanyije nk’uko Perezida abivuga.

Asanga niyo haba hari umwijima mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ahandi ku isi, burya haba n’ibice biva muri iryo curaburindi, bigatera imbere, bikamurikira amahanga.

Yatanze urugero rw’igihugu cye, avuga ko n’u Rwanda rugomba gukura, rukamurikira amahanga.

Ati: “Kandi abantu bazabona ko koko ari uko bimeze.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rutera imbere, bidakorwa mu buryo bworoshye ahubwo bigendana n’ibibazo igihugu gihangana nabyo.

Asanga bibabaje kuba abantu bicara bagatekereza uko u Rwanda rwatera imbere, hanyuma hakaza abandi bashaka kurwicaza hasi.

Gusa Kagame yabwiye abo bajyanama be ko kubaho kw’Abanyarwanda ari impano bahawe n’Imana, ko ntawe uzayibambura.

Ati: “ Tugomba kubaho. Nemera neza ko ibyo ari umugambi w’Imana, ntawe ushobora kubitwambura.”

Bamwe mu bagize Inteko Njyanama y’Umukuru w’igihugu bari bitabiriye iriya nama harimo Louise Mushikiwabo, Dr. Donald Kaberuka, bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda barimo Jean-Guy Afrika uyobora RDB, Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, uw’uburezi Nsengimana Joseph, uw’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Kabera Godfrey na Juliana Muganza wungirije umuyobozi wa RDB.

Hari kandi n’abandi bantu b’inararibonye bo hirya no hino ku isi bazi ibipfa n’ibikira mu bibera ku isi.

TAGGED:AbanyarwandaAbanziAmageAmahangafeaturedIbibazoIterambereKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira
Next Article Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?