Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyempano Mu Ikoranabuhanga Bahawe Amahirwe Yo Gukarishya Ubwenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Abanyempano Mu Ikoranabuhanga Bahawe Amahirwe Yo Gukarishya Ubwenge

admin
Last updated: 02 June 2021 7:43 pm
admin
Share
SHARE

Urubyiruko rw’abanyempano mu ikoranabuhanga rwashyiriweho amahirwe yo kwiyungura ubumenyi, mu mushinga uzafasha benshi kugera ku gishoro abandi bagafashwa kwimenyereza umwuga mu bigo byo mu Rwanda no mu Budage.

Ni umushinga w’imyaka itatu wiswe Tech Upskill, wateguwe n’urugaga rw’abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ICT Chamber, n’urwego nk’urwo rwo mu Budage, BITMi. Uzaterwa inkunga na Minisiteri y’ubutwererane n’iterambere mu Budage.

Iyi gahunda yashyiriweho abantu bari mu byiciro bibiri: icya mbere kigizwe n’abafite imishinga y’ikoranabuhanga bakoze bakeneye ubumenyi n’uburyo bayigeza kure; icya kabiri ni icy’abafite impano mu ikoranabuhanga, bakeneye gukarishya ubumenyi nk’abanyamwuga mu bigo bitandukanye.

Umuyobozi w’uyu mushinga Chris Dushime yavuze ko nyuma yo gutoranya abazitabira iyi gahunda, hazakurikiraho gusesengura ubumenyi bakeneye ari nabwo bazahabwa.

Yakomeje ati “Muri uyu mushinga harimo no gukurikirana abantu, aho abanyeshuri bazatoranywa bazajya bahuzwa n’abantu bari mu nzego nk’izabo bafite ubunararibonye, bashobora kubafasha.”

Ku mpera z’uyu mushinga hazabaho kugaragaza ubushobozi bamaze kugeraho ku ngingo runaka, abazahiga abandi bakazagira amahirwe atandukanye.

Abari mu cyiciro cy’abafite imishinga bazabasha kubyaza umusaruro gahunda nyinshi zirimo izifasha abantu kubona igishoro zibarizwa muri ICT Chamber, cyangwa z’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga barimo 250STARTUPS izahuza ibikorwa byawo, FABLAB Rwanda na kLab.

Dushime yakomeje ati “Harimo kuba babona igishoro, kugera ku masoko, ndetse n’ubuvugizi baba bakeneye.”

Ni mu gihe abo mu cyiciro cy’abafite impano mu ikoranabuhanga bo bazahabwa amahirwe yo kwimenyereza umurimo mu Budage cyangwa mu bigo bikomeye mu Rwanda, n’andi mahirwe y’akazi binyuze muri Freelancer Program ya KLAB.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Dr. James Gashumba, yavuze ko bafite abana bafite impano, ariko ingorane ari ukubafasha kurenga ubumenyi bwo mu ishuri bakagera ku bikenewe ku isoko.

Avuga kuri uyu mushinga yagize ati “Kuri twe ni amahirwe, ni umugisha ukomeye kuba baraje tukagirana amasezerano nabo.”

Yatanze urugero ku munyeshuri wahanze igikoresho yise Smart Voma cyatuma abantu bagura amazi nk’uko bagura amashanyarazi, yongeraho n’uburyo bushobora kwibutsa umuntu ko amazi yaguze yenda gushira.

Ni buryo ngo bwanagejejwe ku Kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, gishima iryo koranabuhanga ariko gisaba ko hari ibyanozwaho.

Dr Gashumba ti “Yaje kureba icyo bimusaba asanga ni nka miliyoni 5 Frw, aza iwacu, burya rero mu kigo cya Leta ntabwo wafata amafaranga ngo uri Umuyobozi mukuru, byose binyura mu buryo bwo guteganya ingengo y’imari, natwe bikatugora.”

Uyu mushinga ngo ushobora kubaka umusingi n’abari inyuma bazazamukiraho.

Umuhuzabikorwa wa porogaramu z’amahugurwa muri kLab, Kamikazi Yeetah, yavuze ko Freelancer Program izafasha abazatoranywa kubona ubushobozi bwabafasha mu mishinga yabo.

Ni kimwe na FABLAB Rwanda ifite uburyo abafite imishinga bashobora kubonamo amafaranga mu gihe bakirimo kwiga binyuze mu byo bakora, FABMAKER Program.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri 250 StartUps, Kalisa Oliver, yashishikarije abantu bafite impano guhatanira aya mahirwe.

Uyu mushinga watangiye mu 2019, haza kuboneka ubushobozi bwatuma ukomeza mu 2020. Hahise hanozwa gahunda yatuma amahugurwa awutangwamo arenga Umujyi wa Kigali akagera hirya no hino mu gihugu.

Guhatanira kwinjira muri uyu mushinga byatangiye ku wa 17 Gicurasi, bikazasozwa ku wa 17 Kamena. Ushobora kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ukanze HANO.

Kalisa Olivier yashishikarije abanyempano mu ikoranabuhanga kubyaza umusaruro aya mahirwe
Yeetah Kamikazi yavuze ko muri kLab bafite amahirwe menshi ku bazatoranywa
Abayobozi b’uyu mushinga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
Chris Dushime uyoboye uyu mushinga
Dr James Gashumba yavuze ko aya ari amahirwe akomeye ku banyeshuri bo muri za IPRC

TAGGED:featuredIkoranabuhangaIPRCTech Upskill
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakiliya Ba Airtel Bagiye Kujya Bohererezanya Amafaranga Ku Buntu
Next Article Bucyibaruta Laurent Wari Perefe Wa Gikongoro Agiye Gutangira Kuburanishwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?