Abanyeshuri Ba Sudani Bagiye Kwigishwa N’u Rwanda

Kubera  umutekano muke uri muri Sudani, hari Kaminuza yo muri iki gihugu igiye kuherereza u Rwanda abanyeshuri biga ubuvuzi kugira ngo barukomerezemo amasomo.

Abanyeshuri 200 biga iby’amenyo n’abiga ubuvuzi rusange nibo bazaza kubikomereza mu Rwanda kuko ngo rufite ibikoresho bihagije kandi bigezweho muri izo nzego.

Dr Didas Kayihura akaba umuyobozi wungurije wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko na mbere y’uko abo banyeshuri bemererwa kuzazanwa mu Rwanda hari hari kwigwa uko habaho imikoranire ya za Kaminuza zo mu Rwanda n’izo muri Sudani.

Yabwiye RBA ati: “ Hazaza abanyeshuri 200 biga mu buvuzi rusange no mu buvuzi bw’amenyo. Bahisemo kubazana iwacu nyuma yo kubona ko dufite ibikoresho bihambaye muri uru rwego.”

- Advertisement -
Dr. Kayihura Didas Muganga

U Rwanda kandi ngo rufite ibitaro byigisha ku rwego rwa Kaminuza bityo n’abanyamahanga bashobora kuza kuzigamo.

Dr Kayihura avuga ko hari abahanga bo muri Sudani bazaza baherekeje abo banyeshuri kugira ngo babakurikirane mu myigire yabo.

Abo bahanga ariko ngo bazasigara mu Rwanda mu gihe runaka nyuma y’uko amahoro azaba agarutse iwabo, bakazakorana n’abahanga b’Abanyarwanda.

Abanyeshuri bo mu mahanga biga mu Rwanda bavuga ko rufite amahoro kandi abaturage barwo bakagira urugwiro.

Biri mu bituma biga batekanye kandi bagatsinda kuko baba babonye uburezi bufite ireme.

Intambara iri muri Sudani yatangiye rwagati muri Mata, 2023 nyuma y’ubwumvikane buke hagati y’abajenerali babiri bakuru bategekaga iki gihugu.

Kuva icyo gihe umutekano warabuze kandi hari abantu bagera ku bihumbi byinshi baguye muri iyo ntambara.

Abenshi biganjemo abana n’abagore bibaye impunzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version