Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarusiya Bakomeye Bari Gupfa Mu Buryo Bw’Amayobera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarusiya Bakomeye Bari Gupfa Mu Buryo Bw’Amayobera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2023 6:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Buhinde haravugwa urupfu rw’Abarusiya batatu bapfuye mu buryo kugeza ubu bukiri amayobera. Uherutse gupfa ni Umurusiya wari enjeniyeri( engineer) basanze yapfiriye muri Hoteli yari acumbitsemo.

Uyu yitwaga Sergey Milyakov akaba yari afite imyaka  51 y’amavuko.

Hoteli yapfiriye mo iri ahitwa Odisha hafi y’icyambu cya Paradip Port.

Mu Byumweru bike bishize, hari indi mirambo ibiri y’Abarusiya babonye( mu bihe bitandukanye) muri Hoteli zo mu Buhinde.

Abo ni umukire wahoze mu Nteko ishinga amategeko y’u Burusiya ( bayita DUMA) witwa Pavel Antov n’inshuti ye yitwa  Vladimir Bydanov.

Pavel Antov yahanutse hejuru y’inzu ahantu yari acumbitse muri Hoteli agwa hasi arapfa.

Hari abavuga ko bitabaye guhanuka ahubwo bishoboka ko hari uwamusunitse akagwa.

Vladimir Bydanov we bivugwa ko yishwe n’umutima ariko nta bisubizo byo kwa muganga birabyemeza mu buryo budasubirwaho.

Icyakora Polisi yo mu Buhinde iri guperereza iby’urupfu rwa bariya Barusiya.

Iri gusuzuma amashusho yafashwe na cameras z’umutekano ndetse ikabaza n’abantu bose babonye cyangwa bashobora kuba barabonanye na bariya bagabo mu bihe byabanjirije urupfu rwabo.

Hagati aho hari amakuru avuga ko abo bantu bari bamaze iminsi banenga intambara Putin yatangije muri Ukraine.

TAGGED:AmayoberaBurusiyaIntambaraUkraineUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Bavanye Abana Mu Ishuri Ngo Bazabiyigishiriza
Next Article DRC: Havutse Umutwe W’Inyeshyamba Bita Zaïre
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?