Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2025 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu Gashema Janvier asaba abashoramari baba ab’i Nyaruguru cyangwa ab’ahandi gushora i Kibeho muri byinshi harimo n’aho bavungirishiriza amadolari.

Gashema yabivugiye mu Nama yagutse yahuje abashoramari bo muri Nyaruguru n’abayobozi na RDB n’abandi bakora mu iterambere ry’igihugu bigira hamwe uko aka Karere kakomereza aho kageze.

Avuga ko mu myaka mike ishize, abasuraga Kibeho bari abantu 600,000, nyuma baza kwiyongera, ubu(mu mwaka wa 2025) bikubye kabiri baba Miliyoni 1.2.

Ubwiyongere bwabo bwatumye havuka ikibazo cyo kubacumbikira kuko hari benshi barara hanze.

Gashema ati: “Ntiwarara hanze, ngo aho waraye uhatinde. Tukeneye abantu bubaka amacumbi na Hoteli zihagije zizatuma abadusuye babona aho barira amafaranga yabo.”

Si amacumbi avuga ko akenewe kuko n’ishoramari mu rwego rw’imari nk’ibiro bivunja amadovize nabyo bikenewe kugira ngo abanyamahanga babone aho bayavunjishiriza.

Imboni y’Akarere ka Nyaruguru muri Guverinoma, (Rtd) Major General Albert Murasira wafunguye iyo Nama y’Abashoramari bo muri Nyaruguru yabwiye itangazamakuru ko aho kageze ari heza kuko kavuye ‘habi’.

Murasira avuga ko byaje guhinduka, ubu aka Karere kakaba karateye imbere mu nganda no mu bukerarugendo.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, hagikenewe imikoranire ihamye hagati y’abikorera n’ubuyobozi.

Ati: “Dukurikije aho Akarere kavuye n’aho kari ubu turabona bigenda neza kuko kagerageje kwiteza imbere, ariko ubu igihe cyari kigeze ngo hashyirwaho ingamba zihamye ngo karusheho gutera imbere.”

Minisitiri (Rtd) Major General Albert Murasira, imboni y’Akarere ka Nyaruguru muri Guverinoma

Avuga ko mu nama yabahuje uyu munsi ari ukureba uko imikoranire hagati y’abikorera n’ubuyobozi yahama.

Yemeza ko ibyo byatinyura abashoramari bakarushaho gushora i Nyaruguru.

Albert Murasira avuga ko ibyo nibibaho, bizatuma abashoramari, bakabikora ‘babyibwirije.’

Umuyobozi wungirije muri RDB ushinzwe ishoramari Michelle Umurungi asanga kugira Nyaruguru irusheho gutera imbere, bikwiye ko abagatuye babigiramo uruhare rutaziguye.

Avuga ko abashoramari b’aho bakwiye kongera ishoramari ryaho, abasaba kutibanda gusa muri Kibeho ahubwo bakagukira no mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi no kurushaho kwita kuri Pariki ya Nyungwe.

Ati: “Nyaruguru ni Akarere katarabonerwa ishoramari rirambye mu bice byinshi. Hari amahirwe menshi turabonera ishoramari.”

Michelle Umurungi yasezeranije abari muri iyo nama ubufatanye.

Mu izina rya RDB, Michelle Umurungi yasezeranije abari muri iyo nama ku ishoramari mu Karere ka Nyaruguru ko ikigo akorera kizabunganira binyuze mu kuborohereza ishoramari binyuze mu misoro ibagabanyirizwa, mu kubufasha kumenyekanisha ibyo bakora n’ibindi.

Aka karere gatuwe n’abaturage bagera ku 340,000 batunzwe ahanini n’ubuhinzi kakabamo inganda enye.

Nyaruguru yose yahoze muri Perefegitura ya Gikongoro ikaba yari muzikennye kurusha izindi mu Rwanda.

Aka Karere kahurijwemo izahoze ari Komini Nshili, Mubuga na Rwamiko.

TAGGED:featuredInamaIterambereNyaruguruRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impuguke Z’Abashinwa Zaganiriye Na FPR Inkotanyi 
Next Article Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?