Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2025 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Biganjemo abana n'abagore.
SHARE

Abantu 223 bo mu miryango 69 y’Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuze ko batangajwe kandi bishimira uko basanze u Rwanda rusa.

Biganjemo abagore n’abana, bakaba bakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ubwo bageraga i Rubavu ku mupaka wa La Corniche.

Bahavanywe bajya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo iri i Nyarushishi mu Karere ka Rusizi bakazahamara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa aho bakomoka.

I Rubavu babwiye itangazamakuru ko bishimiye uko bakiriwe, bariruhutsa bavuga ko ubuzima bubi bari bamazemo igihe burangiye.

Bemeza ko mu mibereho yabo iyo muri DRC bahohoterwaga n’abarwanyi ba FDLR n’abo ifatanya nabo bo muri kiriya gihugu.

Béatrice Ntamukunzi ni umwe mu baganiriye n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Twagiye dusize hano hose ari ishyamba, ahubwo sinzi niba n’iwacu tuza kuhamenya neza kuko ndabona igihugu cyaratekanye cyane kandi gisa neza. Yewe turishimye cyane.”

Célestin Masengesho we avuga ko nubwo yari amaze icyo gihe cyose muri DRC, yari afite icyizere ko azataha kuko yumvaga abahabatanze baharata ubwiza.

Ati: “Twari dufite inzozi zo kuzataha kuko ababyeyi bacu barahavugaga cyane, tukahumva bahavuga tukifuza kuba twahagera. Turishimye cyane kuko kwitwa impunzi ntabwo ari byiza, ahubwo twemeye kuza mu rwatubyaye, rukabyara ba mama na ba sogokuru na sogokuruza.”

Aba baje basanga abandi 326 bari mu miryango 98 na bo bambukiye ku mupaka munini wa La Corniche mu minsi mike ishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Prosper Mulindwa yababwiye ko mu Rwanda hagira amategeko ahagenga bityo ko bakwiye kuyakurikiza uko ari.

Yababwiye ko aho bari bamaze imyaka baba, hagira amategeko y’aho ahabanye cyane n’ayo mu Rwanda, ababwira ko ibyiza ari uko bamenya kandi bagakurikiza ay’u Rwanda.

Mulindwa yababwiye ko magendu n’urumogi ari kirazira mu Rwanda.

Ati: “Urugero turubonera ku byo dufatira ku mipaka bizanywe n’abantu bakora ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda. Tujya dufata za mukorogo, urumogi kandi ntabwo byemewe mu Rwanda.”

Yababuriye ko muri bo niba hari uwabicuruzaga cyangwa agahinda urumogi, akwiye kubisiga yo aturutse kuko mu Rwanda bitazamuhira.

Igikorwa cyo kubacyura gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, DRC  n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24, Nyakanga, 2025.

Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda barenga ibihumbi bitanu bamaze gutaha bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo naho kuva mu mwaka wa 2021 abamaze gutahuka ni abantu 11,000.

TAGGED:AbagoreAbanaAmashyambaFDLRIgihuguImiberehoRubavuRwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania
Next Article Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Impuguke Z’Abashinwa Zaganiriye Na FPR Inkotanyi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?