Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatavuga Rumwe N’Ubutegetsi Bwa Perezida Ndayishimiye Bamerewe Bate?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abatavuga Rumwe N’Ubutegetsi Bwa Perezida Ndayishimiye Bamerewe Bate?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2021 5:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
?????????????????????????????????????????????????????????
SHARE

Itsinda ry’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ryasohoye Raporo ivuga ko uburenganzira bwa muntu mu Burundi bwazambye mu mezi 15 Evariste Ndayishimiye amaze abutegeka.

Abagize ririya tsinda bavuga ko n’ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuzarwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubukungu muri rusange, ariko ukwishyira ukizana muri kiriya gihugu kwabangamiwe kurusha uko byahoze mu butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Ubwo yatorwaga mu mwaka wa 2020, abantu batekereje ko Ndayishimiye agiye kugarura amahoro arambye ashingiye ku kuvuga ibitekerezo nta shiti ariko ngo siko mu by’ukuri byagenze!

Muri raporo yaraye isohowe n’abagize Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yoherejwe mu Burundi kureba uko ibintu byifashe, basanze uburenganzira bwa muntu bwaratsikamiwe cyane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bavuga ko abanyamakuru, abakora muri Sosiyete sivile n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta batorohewe kuko bakorera akazi kabo mu bwoba.

Doudou Diene uyobora iriya Komisiyo yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati: “ Nyuma y’amezi 15 Ndayishimiye arahiriye kuyobora u Burundi, uburenganzira bwa muntu bwakomeje kubangamirwa ndetse hari ibice bimwe by’ubuzima bwazambye.”

Doudou Diène

Ngo hari abatavuga rumwe na Leta bakomeje kubangamirwa, bamwe barafungwa abandi barahunga.

Hari n’ababuriwe irengero.

Ibi kandi ngo bigendana n’uko ababuza abandi ubwisanzure batajya bahanwa.

- Advertisement -

Impunzi zahungutse ziva mu Rwanda ziri mu bibasiwe…

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Congrès National Pour La Libérté( CNL) riherutse kuvuga ko nyuma y’uko hari Abarundi batahutse bava mu Rwanda, Polisi y’u Burundi ifatanyije n’Imbonerakure batangiye gufatamo bamwe babashinja gushaka guhungabanya umutekano.

Abenshi mu bafatwa ngo ni abagaragaza ko bari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Abashyigikiye ririya shyaka bakorera mu Ntara za Kirundo na Ngozi muri Kanama , 2021 bavuze ko muri kariya gace hari abantu benshi bamaze iminsi bafatwa na Polisi ifatanyije n’urubyiruko rw’Imbonerakure.

Aba ni urubyiruko n’abantu bakuru bihuje bakaba bakoreshwa na Leta y’i Gitega mu gufata no gufunga abatavuga rumwe nayo nk’uko amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Perezida Evaritse Ndayishimiye abivuga.

Abagize ishyaka Congrès National Pour La Libérté( CNL) bitwa Inyankamugayo bavuga ko Imbonerakure zifata abantu mu buryo budakurikije amategeko, zikabakubita, abandi zikabashyikiriza Polisi ikabafunga.

Batanze urugero rw’umugabo witwa Gratién Nzeyimana wabujijwe kuva iwe kubera ko  ari uwo mu ishyaka CNL.

Uyu mugabo atuye muri Komini ya  Kiremba mu Ntara ya Ngozi.

Tariki 03, Nyakanga, 2021 ngo hari abandi bantu bo mu ishyaka CNL batezwe igico bavuye ahitwa Ruyumbu barakubitwa.

Burugumesitiri wa Komini Kiremba witwa Viatéur Rivuzimana avugwaho gukura umutima abo muri ririya shyaka, akababwira  ko ‘azabohereza ahantu.’

Ikindi ni uko muri Komini Ruhororo iri mu Ntara ya Ngozi n’aho haherutse gusenywa inzu yari Ibiro by’ishyaka CNL byubatswe ku musozi witwa Gitamo.

Ibiro by’ishyaka ritavuga rumwe na Leta byarasenywe

Mu ijoro ryo ku wa 06, Kanama, 2021 nibwo abantu baje bakura inzugi ku Biro bya ririya shyaka bavuna n’intebe.

Abayobozi b’ishyaka CNL barimo Népomuscène Ndungutse wariyoboraga ku gasozi kitwa Gahosha muri Komini Gitobe muri Kirundo hamwe na Ernest Mbazumutima wariyoboraga muri Komini yose ya  Gitobe commune nabo [bamaze iminsi] bafunzwe.

Bafashwe tariki 05, Kanama, 2021.,

Uwahoze Ari Impunzi I Mahama Yatawe Muri Yombi…

Amakuru yavaga  i Burundi muri Gitobe muri Kanama, 2021 yavugaga ko Polisi iherutse gusaka mu rugo rw’umugabo witwa Serge wahoze ari impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Rwanda imukekaho gutunga imbunda.

Abatahutse bava mu nkambi ya Mahama bari mu bibasirwa

Ntazabonetse ariko ntibyabujije ko afunganwa na Népomuscène Ndungutse, we bamukurikiranyeho kumubera icyitso.

Ngo Ndungutse yafunzwen’U rwego rw’iperereza.

Bikomeje Bitya Byazacura Iki?

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nabwo bwari buherutse gutangaza ko buri gusuzuma uko bwakuriraho ibihano u Burundi.

Ni ibihano mu by’ubukungu byashyizweho mu mwaka wa 2015 ubwo mu Burundi habaga imidugararo yatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuba Perezida kandi hari abaturage batabishakaga.

Iyi midugararo yavuyemo urupfu rw’abantu benshi, abandi barahunga.

Mu minsi ishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi witwa Claude Bochu yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko bitarenze mu mpera za Kamena, 2021, bazaba bagejeje inyandiko zisaba ko u Burundi buvanirwaho ibihano ku Rwego rushinzwe iby’ubutabera by’uriya Muryango.

Ambasaderi Claude Bochu yavuze ko gutekereza gukuriraho u Burundi ibihano by’ubukungu byakozwe nyuma yo gusuzuma bagasanga imiyoborere ya Evariste Ndayishimiye iri mu murongo wa ‘Demukarasi isesuye’ no ‘guteza imbere uburenganzira bwa muntu.’

Haribazwa niba iyi ntego y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi itazaba isubitswe niba bikomeje kuvugwa ko hari abantu batotezwa mu Burundi bazizwa kutaba cyangwa kutavuga rumwe n’Ishyaka riri ku butegetsi!

Byatangiye kubwa Pierre Nkurunziza

Ibibazo bivugwa mu Burundi muri iki gihe byatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo uwahoze abuyobora, Pierre Nkurunziza, yiyamamarizaga kongera kuyobora u Burundi bamwe batabishaka.

Ntibabishakaga kuko bavugaga ko bidakurikije ibiteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Burundi.

Byabyaye imidugararo mu gihugu yaguyemo abantu 1,200 abandi 400,000 barahunga.

Ntibyaciye intege Nkurunziza kuko yakomeje kuba Perezida wa Repubulika kugeza muri Gicurasi, 2020 ubwo yapfaga.

Yapfuye habura igihe gito ngo hatangazwe ibyavuye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo byemeje ko  Gen Evariste Ndayishimiye ariwe wayatsinze.

Perezida Evariste Ndayishimiye
TAGGED:AbafaransaBurundifeaturedNdayishimiyeNkurunzizaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amanyanga Akomeye Yatumye ‘Doing Business Report’ Ihagarikwa
Next Article Abanyarwanda ‘Barenga’ 20 Biciwe Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?