Abatega Imodoka Bazajya Bishyurira Aho Ibagejeje- Minisitiri Gasore

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko mu byumweru bike biri imbere umugenzi azajya yishyura urugendo rwa bisi bitewe n’aho ageze aho kwishyura urugendo rwose rw’aho igarukira.

Izi ngamba ngo zigamije gufasha Abanyarwanda kutaremererwa n’ikiguzi cy’urugendo ubwo Guverinoma izaba yahagaritse “nkunganire” yarihiraga umugenzi.

Umuntu azajya yishyura igiciro kingana n’aho bisi imugejeje

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore yavuze kandi ko muri Werurwe, 2024 hari izindi bisi 100 zizaba zageze mu Mujyi wa Kigali zisanga izindi nk’izi nazo zahageze muri Mutarama.

Guverinoma ivuga ko ibi byose byakozwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugenda mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Ntara batekanye, badahenzwe kandi badakererewe.

- Advertisement -

Hagati aho kandi guhera kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 igiciro ku ipompo ya essence cyagabanutseho Frw 2 n’aho icyo kuya mazout cyagabanutseho Frw 3.

Minisitiri Dr. Gasore avuga ko n’ubwo umuntu yakumva ko ayo mafaranga ari make, ariko ngo  ni icyemezo Guverinoma yafashe yirinda ko igiciro cyazamuka.

Yavuze ko hari hagamijwe ko igiciro abantu bamaze amezi abiri bishyura cyaba ari cyo bagumana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version