Abaturage B’i Nyamasheke Bashinja RTDA Kutabishyura Ubutaka Bwabo Yangije

Mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku nzego zitandukanye bazibwira ko barenganye kuko babariwe agaciro k’imitungo ubwo bimurwaga ngo hubakwe umuhanda ariko bakaba batarishyurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA.

Nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku nzego z’ibanze ni ukuvuga Umurenge n’Akarere, baje kwandika ibaruwa basobanurira Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba uko ikibazo cyabo giteye, bayiha bamwe muri bo bayijyana ku Biro by’Intara.

Mu kwagura umuhanda, ntibabishyuye kandi ubwo butaka bwari busanzwe buhingwa bukera

Umwe muri bo yatubwiye ko bagezeyo irakirwa, iterwaho kashi babwirwa ko ikibazo cyabo kigiye gucyemurwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu barabwirwa cyangwa ngo gikorwe mu rwego rwo kubishyura.

- Advertisement -

Mu bika by’ibaruwa bandikiye Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba dufitiye kopi bavuga ko hari ikigo(RTDA) cyabaranduriye imyaka ubwo cyakoraga umuhanda uhuza utugari twa Kivugiza( mu Murenge wa Karambi) Rugari na Rwumba mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Iyi ni ibaruwa bandikiye Guverineri Habitegeko kandi yarakiriwe

Mu ibaruwa yabo, aba baturage bavuga ko abaje gukora uriya muhanda baje bakabarura imitungo yari iri  aho bashakaga kwagura umuhanda.

Igira iti: “ .…Batwijeje ko bazatwishyura, bamwe barishyurwa ariko abandi twarategereje turaheba kandi ibyangombwa bisabwa twarabitanze byose…”

Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza ibice twavuze haruguru yatangiye taliki 15, Mutarama, 2021.

Bamwe mu baturage bandikiye Guverineri bamusaba kubabariza impamvu bo batishyuwe. Buri wese yashyizeho ayo bamurimo

Abaturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bubabwira bagomba kuzabaza abababaruriye.

Ngo bwabasabye gukomeza gutegereza, ubu hakaba hashize umwaka urenga.

Meya Appolonie Mukamasabo ngo yababwiye ngo ibyo  bakomeza kumubaza atari we ubishinzwe,  ahubwo ko  hari ikigo kibishinzwe.

Bakibwiye n’Abadepite…

Umwe mu baturage bahagarariye abandi bahuje kiriya kibazo avuga ko mu gihe gito gishize hari itsinda ry’Abadepite basuye Nyamasheke bagezwaho kiriya kibazo.

Ati: “ Twakibwiye Abadepite hari na Meya Mukamasabo Appolonie ariko avuga ko Akarere nta mafaranga gafite ahubwo ko ari ikibazo kigomba gucyemurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA.”

Avuga  ko bisa n’aho byaciriye aho kuko barinze bageza ikibazo ku buyobozi bw’Intara  Akarere kataragira ikindi kabafasha.

Ku ikubitiro ariko, hari bamwe mu bari barabaruriwe imitungo bishyuwe ariko ngo nibo bacye ugereranyije n’abandi basigaye.

Mu bantu 424 aba mbere bishyuwe ni 80 , nyuma hishyurwa abandi 39.

Nyuma yo kubona ko inzego z’ibanze ni ukuvuga Umurenge n’Akarere bitahaye agaciro ibyo basabaga, bigiriye inama yo gutakambira Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Bwana François Habitegeko ngo akorane n’abandi kugira ngo barenganurwe bahabwe amafaranga y’ibyo babaruriwe bityo bashobore kwicyenura no kohereza abana ku ishuri.

Umuturage witwa Yohani uri mu baduhaye amakuru kuri iki kibazo avuga ko nyuma yo kugeza ku Biro by’Intara ibaruwa ikubiyemo ibibazo bifuzaga ko byacyemurwa, yahamagaye Guverineri Habitegeko amubaza aho bigeze indi akamusubiza ko agomba kwihangana.

Ati: “Ubwa mbere naramuhamagaye ambwira ko ikibazo yakigejeje ku bantu bagishinzwe. Ubwa kabiri adusaba kwihangana ngo bari kugicyemura, Ejo bundi  nabwo naramuhamagaye ambwira ko ngomba gukomeza kwihangana kuko hari akantu kataratungana.”

Yibaza impamvu batishyurwa kandi baratanze ibyangombwa byose basabwaga kandi byose babihaye umugenagaciro wo ku Karere na  Fotokopi y’irangamuntu, fotokopi y’ icyangombwa cy’ubutaka na Konti za Banki ngo bazashyirirweho amafaranga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, Imena Munyampenda yabwiye Taarifa ko ayo makuru ntayo yamenye ko agiye kubishaka mu bubiko(database) akaza kubitubwira.

Saa tanu n’iminota itanu(11h:05 AM) nibwo yadusezeranyije ko agiye kubireba akaza kubitubwira nyuma y’amasaha abiri.

Inkuru yagiyeho ataradusubiza.

Taarifa yahamagaye Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François Habitegeko tunamwandikira kuri WhatsApp kugira ngo agire icyo adutangariza ku cyifuzo abaturage bo muri Cyato bamugejejeho ariko nta gisubizo twahawe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version