Abepisikopi Gatolika Bagiye Kumara Icyumweru Batari Mu Rwanda

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda bagiye kujya i Roma guhura na nyiributungane Papa Francis, bakazahahurira na bagenzi babo baturutse hirya no hino ku isi nk’uko ari ko bisanzwe bigenda buri myaka itanu.

Bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Mbere taliki 06, Werurwe, 2023 bakazarangira uriya mubonano taliki 11, Werurwe, 2023.

Iyo bageze i Roma baganira na Papa ku ngingo zirebana n’ubuzima bwa Kiliziya gatulika muri rusange hashingiwe ku bihe isi iba igezemo.

Hari hashize imyaka icyenda badakorwa ruriya rugendo rusanzwe rwitwa Visite Ad Limina.

- Advertisement -

Urwaherukaga rwabaye mu mwaka wa 2014.

Antoine Cardinal Kambanda yabwiye Kigali Today ati: “Ni Papa udutumira. Impamvu byatinze ni uko hari ibihugu atarakira tukagenda dukurikirana, none igihe cyacu cyagera ati u Rwanda ni rwo rutumiwe. Twabonye ubutumire bwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022”.

Cardinal Kambanda avuga ko mu mpamvu zatumye Abepiskopi b’u Rwanda bamara imyaka hafi icyenda badakora urwo ruzinduko harimo imyaka ibiri y’icyorezo cya COVID-19.

Indi mpamvu ngo ni uko Papa Francisco yari afite gahunda nyinshi, hakiyongeraho n’intege nke kubera izabukuru.

Hari raporo bazashyira Papa…

Avuga ko bimwe mu byo Kiliziya yagezeho muri iyo myaka icyenda muri Raporo bazashyikiriza Papa birimo kuba iyogezabutumwa ryarageze kuri benshi bitewe n’uko Paruwasi ziyongereye.

Byatumye abihayimana n’abiyeguriye biyongera, hiyongera kandi n’ingo z’Abakirisitu.

Muri iyo myaka, Kiliziya yahimbaje Yubile y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda ndetse na Yubile y’imyaka100 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana hakaba hanategurwa Yubile y’imyaka 2,025 y’itangira rya Kiliziya ku isi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda igizwe na Diyosezi icyenda.

Hari abifuza ko zimwe muri Diyosezi nini zagabanywamo izindi kubera ubunini bwazo, mu rwego rwo kurushaho kwegera Abakirisitu.

Zimwe muri izo Diyosezi nini harimo iya Nyundo.

Hari icyifuzo cy’uko yabyara Diyosezi nshya ya Kibuye.

Indi Diyosezi nini ni iya Byumba, bikifuzwa ko yabyara iya Nyagatare mu gice cy’Umutara.

Kubera izo mpamvu Antoine Cardinal Kambanda avuga ko biri mubyo  bazaganira na Papa mu butumwa bazamushyikiriza.

Ati: “Ubusanzwe mu ruzinduko nk’uru hari ubutumwa tuba tugiye kumusangiza, uko Kiliziya irimo kugenda yaguka, Paruwasi nshya zamaze gushingwa n’Abakirisitu bariyongera. Ni ukwiga ukuntu Diyosezi zikiri nini zagabanywa kugira ngo dushobore kwegera Abakirisitu kurushaho”.

Ubusanzwe Abepisikopi bafite ububasha bwo gushinga Paruwasi, ariko gushinga Diyosezi nshya ni ububasha bwa Papa wenyine.

Kigali Today yanditse ko Cardinal Kambanda yababwiye ko indi ngingo bazaganira ho na Papa Francis ari ugushyira Rugamba Cyprien n’umuryango we mu rwego cy’abahire.

Kiliziya y’u Rwanda imaze imyaka isabye ko  Rugamba Cyprien n’umugore we Mukansanga Daphrose n’abana babo bashyirwa mu rwego rw’Abahire.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika y’u Rwanda  buvuga ko bariya bantu bagaragaje kuba abahamya b’ukwemera n’urukundo mu gihe ‘kitari gisanzwe’.

Cardinal Kambanda asaba Abakirisitu isengesho kuri icyo cyifuzo.

Ati: “Turasaba Abakirisitu gukomeza gusenga kugira ngo Imana itugaragarize ugushaka kwayo babe bashyirwa mu rwego rw’Abahire.”

Rugamba Cyprien n’umugore we Mukansanga Daphrose

Cardinal Kambanda avuga ko bishimiye ko Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye gukorera uruzinduko i Roma bose buzuye (ari icyenda), nyuma y’uko Papa ahaye Diyosezi ya Kibungo umushumba ku itariki 20 Gashyantare 2023, akaba ari Mgr Jean Marie Vianney Twagirayezu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version