Ab’i Musanze Bashimiye Ko Bavaniweho ‘Saa Moya Za Gera mu Rugo’

Kuri uyu wa Mbere twari twanditse inkuru ivuga ko abatuye i Musanze batakamba basaba ko Inama y’Abaminisitiri yabadohorera igakuraho ko bagomba kuba batashye saa moya. Iyi saa moya yatumaga hari abarara muri stade kubera ko habaha hakiri kare.

Batubwiye  ko guhihibikana bashaka gutaha basiganwa na saa moya byatumaga bamwe barara kuri stade.

Hari abari batubwiye ko kujya i Musanze uturutse i Kigali bisaba ko wica umubyizi kuko iyo ukatishije tike muri Nyabugogo ukayikatisha urengeje saa kenda z’amanywa(3h00 pm) byanze bikunze urara muri Stade.

Bari batakambye basaba ko Inama y’Abaminisitiri yaza guca inkoni izamba, ikemeza ko abatuye Musanze nabo bajya baba bari mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro nk’uko bimeze n’ahandi mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Umwe muri abo  baturage ni Etienne Mwumvaneza atuye kandi akorera mu Mujyi wa Musanze.

Yari yasabye ko Musanze igomba gufatwa nk’utundi turere tw’u Rwanda abayituye bagashyirirwaho isaha yo kuba bari mu ngo zabo itari mu nsi y’iyo abandi Banyarwanda bashyiriweho.

Ikifuzo cye cyasubijwe…

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye nta hantu hasaba ab’i Musanze gukomeza kuba bari mu ngo zabo saa moya, ahubwo haranditse hati: ‘Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro(8h00pm) kugeza saa kumi za mu gitondo(4h00 am)’, kandi iri bwiriza rireba u Rwanda rwose.

Mwumvaneza ashima ko Guverinoma yumvise ikifuzo avuga ko yari asangiye n’abatuye Musanze cyane cyane abo mu Mujyi, igashyiraho ko Abanyarwanda bose baba bari mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro( 8h00pm).

Avuga ko n’ubwo batemerewe gutembera ngo bave cyangwa bajye  mu kandi karere ariko byibura utaha azajya ataha iwe nta mpungenge z’uko ari burazwe ku Bworoherane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version