Abiga Kaminuza Mu Rwanda Bahawe Amahirwe Yo Guhatanira Kwigira ICT Muri Huawei

Huawei Rwanda( ishami ry’Ikigo Huawei cyo mu Bushinwa mu Mujyi wa Shenzhen) yatangije ihatana rya gihanga mu banyeshuri 10,000 bazi ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda kugira ngo abazatsinda bazahabwe uburenganzira bwo kujya kongererwa ubumenyi mu Kigo Huawei kiri mu Bushinwa.

Ni umugambi wagutse w’iki kigo wo gukorana ndetse n’ibindi bihugu by’Afurika.

Igikorwa cyo gutangarizamo iyi gahunda cyabereye ku cyiciro cya Huawei mu Rwanda kiri mu Karere ka Gasabo ahitwa ku Gishushu mu Kagari ka Nyarutarama.

Ni mu nyubako yitwa M&M Plaza.

- Advertisement -

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guhuza imbaraga, Kugera kuri byinshi by’ejo hazaza’ igamije guteza imbere ubumenyi bw’abanyeshuri mu  ikoranabahanga, ubumenyi bw’abiga iby’ubumenyingiro n’abandi biga ibyerekeye ubukorikori

Uwari uhagarariye Minisitiri y’ikoranabuhanga mu Rwanda witwa Gordon Kalema ashima ubufatanye bw’iki kigo na Guverinoma y’u Rwanda

Ni kimwe mu bigize umugambi wa Huawei witwa LEAP watangijwe muri Mata, 2022 ugamije gufasha urubyiruko rw’Afurika n’urw’u Rwanda by’umwihariko kurushaho kumenya iby’ikoranabuhanga.

Abayobozi muri iki kigo bavuga ko intego ari uguhugura abantu 100,000 bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ni umushinga  uzamara imyaka itatu.

Umugambi wiswe LEAP( Leadership, Employability, Advancement and Possibility) ugamije gufsha urubyiruko rwo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kugira ubumenyi n’ubushobozi bihagije bizarufasha gukora rukiteza imnbere kandi rukanateza imbere ibihugu byarwo.

Abashaka kuzitabira irushanwa rizatoranywamo abazitabira ariya masomo bafite uburenganzira bwo guhitamo kuzakora ibizamini by’ijonjora mu bice by’ikoranabuhanga bita Network Track (Datacom, Security, WLAN) cyangwa Cloud Track (A.I, Big Data, Cloud Service, Storage).

Irushanwa rya mbere rizakorwa riri ku rwego rw’u Rwanda, nyuma hakurikireho iryo ku rwego rw’Afurika( rizabera muri Afurika y’Epfo) hanyuma hazakurikireho iryo ku rwego rw’Isi rizabera mu Bushinwa.

Uyobora ishami rya Huawei mu Rwanda witwa Yangshengwan avuga ko intego ya Huawei ari ugukora k’uburyo urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Afurika muri rusange rugira ubumenyi bwa nyabwo bukenewe mu ikoranabuhanga ry’iki gihe kigira ngo rutazasigara inyuma.

Ati: “ Ndasaba urubyiruko ko rwakwitabira iyi gahunda kugira ngo abazatsinda bazungukirwe n’ubumenyi bwa bakuru babo bo muri Huawei kandi bizanabafungurira amarembo ku isoko ry’umuriro.”

Uwari uhagarariye Minisitiri y’ikoranabuhanga mu Rwanda witwa Gordon Kalema ashima ubufatanye bw’iki kigo na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Ati: “ Ndashimira ubuyobozi bwa Huawei  kubera ko busangiza abandi ubumenyi mu ikoranabuhanga kandi byagiriye ndetse bizakomeza kugirira akamaro  igihugu cyacu.

Nyuma yo gutangaza iyi gahunda,  Huawei  yahembye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bitwaye neza mu marushanwa nk’aya yabaye mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe yatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe za TVET n’ikoranabuhanga Madamu Irere Claudette.

Irushanwa ryo muri uyu mwaka ku kiciro cyo ku rwego rw’u Rwanda rizamara iminsi umunani.

Huawei ni ikigo cy’ikoranabuhanga gifite ikicaro gikuru mu Bushinwa mu Mujyi wa Shenzhen.

Ku isi yose gikoresha abantu 195,000.

Gikorera mu bihugu 170 ku migabane yose y’isi.

Abanyeshuri ba Kaminuza bitwaye neza bahembwe na Huawei
Bishimira ko iyi gahunda ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kongera ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga rigezweho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version