Abikorera Barasabwa Kumenya Amabwiriza Y’Ubuziranenge Agenga Uburinganire

Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore rurasaba abikorera ku giti cyabo kumenya no gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge mu by’uburinganire.

Umugenzuzi mukuru wungirije w’uru rwego Frolien Rurihose avuga ko n’ubwo iri hame bigaragara ko ryumviswe muri rusange ariko mu bikorera ku giti cyabo hagomba kongerwamo imbaraga.

Kugira ngo iri hame rijyanye n’ubuziranenge mu by’uburinganire rirusheho kumenyakana, urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge, Rwanda Standards Board n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, batangijeho ubukangurambaga.

Bizakorerwa mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda mu bigo by’abikorers kugira harebwe uko bashyira ririya hame mu bikorwa no kubabaza aho babona hashyirwa imbaraga.

- Advertisement -

Rurigose Frolien avuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ihame ry’uburinganire ryumviswe n’ubwo kuricengeza mu bantu bigikenewe.

Ati: ” Muri ubu bukangurambaga tuzabwira abantu iby’ayo mabwiriza mashya agenga ubuziranenge mu by’uburinganire mu bigo by’abikorera ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byabaye indashyikirwa mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore”.

Gatera Emmanuel ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo RSB avuga ko amajyambere y’u Rwanda atagomba kugira uwo asiga inyuma.

Avuga ko kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirambe ari ngombwa ko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore naryo kibumbatirwe.

Asobanura ko mu bihe bitandukanye, byagaraye ko ari ngombwa ko uwo ari we wese wifuza gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire agomba kuba afite inyandiko iriho amabwiriza y’ubuziranenge agomba gukurikizwa.

Ngo kuva mu mwaka wa 2020 ari bwo hatangiye gutekerezwa uko hakorwa amabwiriza y’ubuziranenge mu by’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Nyuma yo kuyashyiraho ngo harebwe niba ayo mabwiriza ntawe azagiraho ingaruka mu bazayakoresha.

Gatera yavuze ko ari ngombwa ko abantu bamenya ayo mabwiriza kuko kutayamenya bituma batayubahiriza.

Sina Gerald ufite ikigo cy’ubucurizi ki

Abakozi barasabwa kubahiriza iri bwiriza

ri mu Karere ka Rulindo avuga ko iryo hame arikurikiza mu mikorere ye kandi ngo kuba bikunda ni uko ari politiki ya Leta igamije ko buri wese yungukira mu ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Amabwiriza agenga ubuziranenge mu by’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore yashyizweho taliki 30, Werurwe, 2023.

Umuntu wese uyashatse ajya ku kicaro cya RSB akayagura.

Ipaji igurwa Frw 1500 ni ukuvuga $1 rirengaho macye, bityo icyo gitabo cyose kikagurwa Frw 33,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version