Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aborozi B’Amafi Barasaba Leta ‘Nkunganire’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Aborozi B’Amafi Barasaba Leta ‘Nkunganire’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2022 1:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Burasirazuba hari abarobyi b’amafi basaba Leta kubashyiriraho Nkunganire kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo biba mu bworozi bw’amafi.

Banasaba ko Leta yabafasha guhangana naba rushimusi baza kuyaroba mu buryo budakurikije amategeko bigatuma umusaruro wabo utuba.

Kurya ifi ni ikintu kidakorwa n’Abanyarwanda benshi kubera ko ku isoko igiciro cyayo kiri hejuru.

Ahenshi mu Ntara y’i Burasirazuba ikilo cy’ifi ntikijya munsi ya Frw 3000.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni igiciro kiri hejuru cyane cyane ko ari naho haboneka ibiyaga byinshi by’u Rwanda.

U Rwanda rufite ibiyaga 33, ariko 30 byiba mu Ntara y’i Burasirazuba.

Ibindi biyaga bitatu bisigaye ni ikiyaga cya Burera, ikiyaga cya Ruhondo n’Ikiyaga cya Kivu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse gucyebura abakorera ubworozi bw’amafi muri iriya Ntara ababaza impamvu umusaruro w’amafi ari muto kandi bakize ku biyaga.

Yabasabye kwiga neza umushinga wo kubyaza biriya biyaga amafi ahagije Intara y’i Burasirazuba nayo igasagurira abandi biganjemo Abanyakigali.

- Advertisement -

Ati :“Ibintu byose abantu barabyiga bakanabishakamo amahirwe mwareba amafi akwiriye kororerwa muri burikiyaga ubundi tukabyaza umusaruro ibi biyaga byinshi dufite.”

Visi Perezida wa Koperative iroba amafi mu kiyaga cya Mugesera, Bigirimana Aimé, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imwe mu mpamvu ituma batabona umusaruro w’amafi mwinshi biterwa no kutagira isoko rihoraho n’amahugurwa adahagije ku buryo abarobyi batamenya amafi bakwiriye kurorora no kuroba.

Undi witwa Hirwa avuga ko basaba Leta kubongerera umurama w’amafi.

Umurama nibyo biryo bituma amafi akura neza kandi akororoka vuba.

Iyo ari make abantu barayaroba ibiyaga bigasigarana amafi mato cyane atarageza igihe cyo kororoka.

Basaba Leta gutera amafi mu biyaga byo muri iriya Ntara kugira ngo mu gihe gito kiri imbere hazabe hari amafi ahagije.

Hari n’undi wasabye Leta kubagenera Nkunganire kugira ngo nabo babone uko bagura ibiryo by’amafi kuko ibihari birahenze.

Avuga ko muri iki gihe ibiryo by’amafi byiyongereyeho 18%, aborozi bayo bakongeraho  5% ku kiguzi cy’amafi kandi abakiliya ari bake.

Ngo Abanyarwanda ntibakunda amafi.

Yavuze ko bishobotse Leta yabashyiriraho ‘Nkunganire’ ku biryo by’amafi byafasha benshi mu borozi bayo kongera umusaruro.

Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kigaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ukagera kuri toni 35.324.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, intego ni uko umusaruro w’amafi uzaba ugeze kuri toni ibihumbi 112 mu 2024.

Umusaruro w’amafi wo  wavuye kuri toni 28.705 zo mu 2017 ugera kuri toni 36.047 mu 2021, bihwanye n’ubwiyongere bwa 26%.

TAGGED:AmafiBurasirazubafeaturedGatabaziIbiyagaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Icumi B’Abanyarwanda Boherejwe Kuvurirwa Umutima Muri Israel
Next Article Indi Ntambara Ya Israel Na Palestine YUBUYE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?