Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AFC/M23 Ikomeje Kwemeza Ko Ibiganiro Ari Byo Muti W’Intambara Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

AFC/M23 Ikomeje Kwemeza Ko Ibiganiro Ari Byo Muti W’Intambara Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2025 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Corneille Nangaa: Ifoto@Instagram.the update.rwanda
SHARE

Ihuriro rya Politiki ryitwa Alliance Fleuve Congo rivuga ko uko ibintu byazagenda kose mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko ibiganiro bya Politiki-rigizemo uruhare rutaziguye- bizaba umuti urambye w’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC.

Ribivuze nyuma gato y’inama yahuje Abakuru b’ibihugu bya EAC ni ibya SADC yabereye i Dar es Saalam kuri uyu wa Gatandatu tariki 8, Gashyantare, 2025.

AFC ivuga ko kuba hari abasirikare ba SADC boherezwa muri DRC gufasha ubutegetsi bwayo ari ikosa ryakozwe.

Mu gutanga impamvu, AFC, nk’umutwe wa politiki wa M23, ivuga ko icyagombaga gukorwa kigahabwa agaciro ari ukwita ku cyatumye ihagurukira kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ivuga ko impamvu za politiki zatumye ifata intwaro ari zo zagombye kwitabwaho, ibyo isaba bigakemurwa mu buryo bwa burundu.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Corneille Nangaa uyobora AFC, uyu mutwe wanditse wibutsa amahanga ko intambara atari yo izarangiza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC ahubwo ko ibiganiro bya politiki-ugizemo uruhare rutaziguye- ari wo muti urambye.

Muri yo harimo igika kivuga ko ibibazo byose biri yo byatewe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuko ari we wabangamiye kandi ukibangamira Demukarasi mu gihugu.

Abayanditse bemeza ko abikora binyuze mu gutoteza igice kimwe cy’abaturage, kubangamira no kwikiza abanyapolitiki batavuga rumwe nawe no gukoresha umutungo kamere w’igihugu kugira ngo agume ku butegetsi.

Bavuga ko muri uwo mujyo, SADC nayo yahisemo gukorana nabo yiyumvamo barimo n’abo muri FDLR(Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), uyu ukaba umutwe w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahuje ingengabitekerezo yayo aho bari hose ku isi.

Iyo FDLR yanavuzwe muri raporo nyinshi ko yica abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Abo muri AFC bemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo gukoresha umutungo kamere wa DRC mu gushyira mu bikorwa imigambi ye.

Uwo mutungo kamere bavuga ni uw’ibirombe by’amabuye y’agaciro byo mu Ntara za Ituri na Lualaba.

AFC ishinja Tshisekedi kandi kwica abatavuga rumwe nawe barimo Depite  Chérubin Okende, umucamanza Raphaël Yanyi n’abasirikare bakuru nka Jenerali  Delphin Kahimbi na Timothée Mukunto Kiyana.

Imushinja kandi urupfu rw’abantu 50 bagize ikiswe “Agano la Uwezo” biciwe i Goma.

Mu ibaruwa ya AFC/M23 hamagana ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakoranye kandi bugikorana n’abacanshuro baza kwica abenegihugu bakishyurwa na Leta.

Nubwo abo muri SADC bavuga ko bohereje ingabo muri DRC mu rwego rwo gutabarana kw’ibihugu biyigize, AFC ivuga ko itagizwe n’abantu bateye igihugu ahubwo ari abaturage baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kandi ko n’Itegeko Nshinga ribibemerera.

Muri iyo baruwa, bongeye kubwira amahanga ko nta mahoro arambye azaboneka muri kariya Karere igihe cyose batazatumirwa  ngo bavuge uko babona ibintu byagenda kandi ibyo basaba bishyirwe mu bikorwa.

TAGGED:AFCAmahorofeaturedIbiganiroIntambaraIntaraItangazoNangaa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sam Nujoma Wayoboye Namibia Bwa Mbere Yatabarutse
Next Article Israel Yatangiye Gukura Ingabo Zayo Muri Gaza Bishimisha Hamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?