Haba ikipe y’igihugu y’abagabo ya Basketball haba n’iy’abagore yombi yasezerewe mu marushanwa nyafurika ya Basketball yari yaritabiriye, ataha amara masa.
Ikipe y’abagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025) yaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze n’umukino n’umwe.
Umukino wa nyuma wayo wayihuje n’iya Cape Verde urangira iy’iki gihugu itsinze iy’u Rwanda amanota 75 kuri 62.
N’ubundi rwari rusanzwe ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryarwo ari ryo rya A ( Group A) rukagira amanota atatu.
Mu mikino rwakinnye, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire ku manota 78 kuri 70 mu mukino ubanza, uwa kabiri rutsindwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo amanota 65 kuri 58 hanyuma iya Cape Verde irarusezerera ku manota 75 kuri 62.
Ubwo kandi niko n’iy’abagore yatashye nta ntsinzi ikuye muri Côte d’Ivoire kuko rwatashye ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya kane (Group D) n’amanota abiri.
Ndetse n’umukino bita kamarampaka yakinnye na Senegal nawo yarawutsinzwe ku manota 80 kuri 37.
Mu gikombe cy’Afurika cyo mu mwaka wa 2023 mu makipe y’abagore cyabereye i Kigali, ikipe y’Igihugu y’abagore yarangije iri ku mwanya wa kane nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri.
Urutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi rwasohotse tariki ya 8, Kanama, 2025 rwerekana ko ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo iri ku mwanya wa 15 muri Afurika, ikaba n’iya 93 ku rutonde rw’isi.
Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruri ku mwanya wa 11 muri Afurika na 72 ku isi, rukaba no mu bihugu bitanu byatakaje amanota menshi kuko rwatakaje arindwi.
Mu myaka itatu ishize ikipe y’abagabo yasubiye inyuma ugereranyije n’aho yari iri mbere.
Amakuru agera kuri Taarifa Rwanda avuga ko mu makipe yombi( iy’abagabo n’iy’abagore) harimo ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi n’umutoza ndetse ngo n’umukinnyi ukomeye mu ikipe y’abagabo witwa Nshobozwa ‘ashobora’ gusezera mu ikipe mu gihe kiri imbere.