AKUMIRO: Uko Abayobozi Bamwe Basesagura Ubwizigame Bw’Abanyarwanda

Umunsi umwe Perezida Paul Kagame yasuye kimwe mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Afurika ajyanywe no gutsura umubano. Ageze yo yahabonye ikibuga gikoze neza cy’umukino wa golf, gifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari.

Agarutse i Rwanda yabajije abashinzwe inzego z’ishoramari niba u Rwanda ruramutse rushoye imari mu mukino wa golf hari icyo byarwinjiriza, ntibazuyaza kubimwemerera, nawe ababwira ko icyo bizasaba cyose kizaboneka ariko ayo mahirwe ntacike u Rwanda.

Muri Mutarama 2018, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, bwashyize ho Komite ishinzwe gucunga uko kiriya kibuga cyubakwa kugeza kirangiye.

Zimwe mu nshingano z’iyi Komite zari izo gushaka aho kigomba kubakwa, abahatuye cyangwa ibikorwa runaka bihari bikabarirwa agaciro, ubundi hagatunganywa hakubakwa ‘ikindi kibuga’ mu buryo bujyanye n’amabwiriza mpuzamahanga agena imyubakire yacyo.

- Advertisement -

Ikigo cy’Abafaransa kitwa  Gregory International & Gary Player nicyo cyatsindiye isoko rya miliyoni 4$ cyo kubaka kiriya kibuga, bigakorwa binyuze mu kubaka ikibuga gifite utwobo icyenda tugwamo umupira wa golf no gusana utundi icyenda twari tuhasanzwe.

Imirimo y’ibanze yaratangijwe ndetse bigenda neza ariko nyuma RDB iza gusanga ibyiza ari ugushyira uriya mushinga mu biganza by’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, ngo kibe ari cyo kiwukurikirana.

Iki kigo gisa n’aho ari cyo kigo cya mbere kibitse amafaranga y’Abanyarwanda kandi abikwa mu gihe kirekire yitwa ko ari ‘ay’ubwiteganyirize’.

Leta y’u Rwanda yari igambiriye ko kiriya kibuga nicyuzura kizayinjiriza amafaranga yari butangwe n’abashyitsi bari kuza mu Rwanda mu Nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza yitwa Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM), ariko na nyuma kikazakomeza kwinjiza.

Kugira ngo RSSB ibone buriya burenganzira, yagombaga kubyemererwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi kugira ngo ibone gutangira gushora muri uriya mushinga.

Taarifa izi neza ko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yandikiye ibaruwa Bwana Richard Tushabe wayoboraga RSSB( ubu ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe Ikigega cya Leta, the National Treasury) imwemerera gutangira kiriya gikorwa ariko hakabanza gushingwa ikigo kihariye cyari bushyire mu bikorwa uriya mushinga.

Igitangaje abasomyi ba Taarifa bagomba kumenya ni uko iyi baruwa itigeze ishyirwaho itariki yandikiwe ho, kandi abanyamategeko bazi neza ko ibaruwa nk’iyi iba itubahirije amategeko.

Ushingiye kuri iyi ngingo, uhita wumva mu buryo bworoshye ko ibyemezo byakurikijwe hashingiwe ku bikubiye muri iyi baruwa nabyo bitari byubahirije amategeko.

Ntibyatinze Bwana Richard Tushabe, akurwa ku buyobozi bwa RSSB asimburwa na Règis Rugemanshuro, icyo gihe hari muri Gashyantare, 2020.

Regis Rugemanshuro ubwo yahererekanyaga ububasha na Richard Tushabe

Ubwo yari akiri mu buyobozi bukuru bwa RSSB, Richard Tushabe yigeze kubwira abanyamakuru kenshi ko afite abakozi ba RSSB badashoboye, ko bibaye byiza yahabwa ubushobozi bwo kwishakira abe.

Icyo gihe yemezaga ko kimwe mu byateraga imicungire mibi ya kiriya kigo cyari abakozi badashoboye kandi bahembwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bagomba gucunga.

Yigeze kuvuga ati: “ Ni gute umuntu uhembwa Frw 800 000… yacunga Miliyari nyinshi z’Abanyarwanda?”

Tugarutse ku micungire mibi y’umushinga w’ikibuga cya Golf Perezida Kagame yifuzaga ko cyubakwa mu nyungu z’u Rwanda, hari impapuro Taarifa yabonye zerekana ko RSSB yashinze ikigo cyo kubaka kiriya kibuga, icyo kigo kikaba cyarashinzwe tariki 09, Kanama, 2019.

Hari hashize iminsi itatu Inama y’ubutegetsi ya RSSB ifashe umwanzuro wo gushyiraho kiriya kigo.

Iki kigo bakise Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC). Cyahawe uburenganzira bwo gushyiraho amategeko ngengamikorere yacyo n’ibindi byose bijyanye n’amategeko agena imikorere y’ibigo nka biriya.

Noteri yasinye ku nyandiko igena imikorere yacyo hashize ibyumweru bibiri gishinzwe.

Iki kigo cyatangiranye ibakwe…

Nta gihe kinini cyahise, iki kigo kiba gishyizeho Komite nyobozi iyobowe na

Alain Ngirinshuti nka Chairman, Josué Dushimimana aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Managing Director, n’abandi bagize iriya Komite barimo Ntwali Kevin Habineza, Brian Kirungi na Patrick Gihana Mulenga.

Raporo y’ibyakozwe yahabwaga RSSB.

Alain Ngirinshuti

Abantu bagize iriya Komite nibo boretse uriya mushinga washowemo Miliyari zavanywe mu mafaranga Abanyarwanda bizigamiye ngo azabagoboke bageze aho rirenga!

Imibare yerekana uko bacunze uriya mushinga, igaragaza ko bawucunze nk’abacunga ishoramari ryabo bwite kandi nabwo bakaricunga ari ba ‘bize ngarame’.

Amafaranga bari bahawe ngo ashyire mu bikorwa uriya mushinga yarasesaguwe, akoreshwa mu buryo buhabanye n’ubusanzwe bukoreshwa mu mishinga igamije guteza imbere rubanda.

Nta gikurikirana yari afite, nta nyandiko zerekana uko yakoreshwaga zatangwaga, bigasa n’aho abari bashinzwe gushyira mu bikorwa uriya mushinga nta mategeko yabahanaga bityo bagakoresha amafaranga yawo uko biboneye.

Ibi bigaragazwa n’uburyo batangaga amasoko. Amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa amaze gusohoka agashyirwa kuri konti ya cya kigo cyashinzwe na RSSB, abagize Komite nyobozi yacyo bafatanyije n’abandi kuyakoresha uko babyumva.

Bemereye abantu runaka gukora nk’aho batsindiye isoko ryo kubaka kiriya kibuga kandi mu by’ukuri nta piganwa ryabaye.

Bemeye kandi ko bene ariya masoko ya baringa bishyurwa kandi nta nyandiko zerekana ibyo bakoze kugira ngo hazasobanurwe icyo ariya mafaranga yishyuriwe.

Ibi Taarifa ibyemeza ishingiye ku nyandiko nyinshi yabonye irazisuzuma, izi nyandiko tukaba twarazikuye ‘ahantu hizewe.’

Nyuma y’amezi menshi tuzisuzuma, twanditse iyi nkuru kandi ni iya mbere mu zindi zizakurikiraho…

Tariki 26, Kanama, 2019 Inama y’ubutegetsi ya RSSB yarateranye, ikorana inama idasanzwe kugira ngo hemezwe ingengo y’imari yagombaga guhabwa kiriya kigo mu rwego rwo kugiha uburyo bwo gukora hakurikijwe amahame agenga imyubakire y’ibibuga cya Golf yitwa ‘USPGA standards’.

Ingingo y’imari yarongerewe ivanwa kuri miliyoni 4$ ishyirwa kuri miliyoni 16$.

Imwe mu nyandiko dufite yerekana ko mu myanzuro yahafitiwe icyo gihe, harimo umwe uvuga ko icyatumye bazamura iriya ngingo y’imari ari uko bifuzaga ko kubaka kiriya kibuga byakwihutishwa ntibirenze amezi 18, ni ukuvuga umwaka n’igice.

Mu kuzamura ingengo y’imari yagombaga gukoreshwa, ababikoze ntibigeze bereka Inama y’ubutegetsi ya RSSB ingano ya buri kintu mu byagombaga gukorwa kugira ngo habeho kugereranya ibiciro no kureba niba nta byakorwa ariko bidasabye amafaranga y’umurengera.

Muri iriya nyandiko byagaragaraga ko ikigo cy’Abafaransa Gregory International ari cyo cyari gifite amahirwe yo gukora kariya kazi.

Abagize RUGC Ltd nibo bihitiyemo ikigo Gregory International bagihe ririya soko nta piganwa ribayeho.

Ikindi ni uko ari bo bahisemo kucyongerera igihe cyo gukora ririya soko, bakivana ku mezi icyenda bakigira amezi 18 nk’uko byanditswe haruguru.

Mu rwego rwo kujijisha, iki kigo RUGC Ltd cyasohoye inyandiko ya baringa isaba ko habaho ipiganwa, kibikora cyararangije kwemerera Gregory International isoko.

Umwanzuro wo kucyemerera isoko wabereye mu Nama zakorewe mucyo bitaga  ibanga zabereye ahantu hatandukanye.

Amaso n’amatwi bya Taarifa…

Aho twakuye amakuru y’uyu mukino wahombeje Leta ni henshi harimo muri bamwe mu bari muri ziriya nama ndetse no mu gusuzumana ubwitonzi inyandiko  mvugo z’imyanzuro yazifatirwagamo.

Imwe muri izi nyandiko mvugo ni iy’inama yabaye nyuma y’iminsi itatu ikigo RUGC gishinzwe.

Hari tariki 12, Kanama, 2019. Hari mu mpeshyi.

Si iyi nama gusa kuko nyuma y’ishingwa rya kiriya kigo, hateranye inama eshatu zabaye hagati y’itariki 12 n’itariki 14, Kanama, 2019 zibera mu cyumba cy’inama cya Kigali Golf Course.

Imwe mu ntego yari iyo kongerera amasezerano kiriya kigo cy’Abafaransa.

Zitabiriwe n’abayobozi mu bigo bya RDB, RSSB, KGC, Gregory International na RUGC Ltd.

Yewe na mbere y’uko Inama y’ubutegetsi ya RSSB iterana tariki 27, Kanama, 2019 ngo yemeze ingengo y’imari ya kiriya kigo yashinze kiswe RUGC Ltd, hari bamwe mu bayigize iriya Inama  babanje kwicarana n’abo muri Gregory International.

Muri iyi nama yabaye rwihishwa,  Gregory International yeretse RSSB ko ibikorwa iteganya gukora yabigeneye ingengo y’imari ya miliyoni 19$.

Abo muri  RSSB barumiwe babwira abo muri kiriya kigo cy’Abafaransa ko ariya mafaranga ari ‘akayabo’, ko bayagabanya kuko Inama y’ubutegetsi yaguye ya RSSB itazapfa kuyemeza.

Bagiye mubyo guciririkanya baza kwemeranya ko baha kiriya kigo miliyoni 12$ (hakubiyemo n’imisoro).

Icyemeranyijweho nticyakozwe…

Imikono yashyizwe ku nyandiko z’imikorere n’imikoranire muri uriya mushinga, amafaranga ashyirwa kuri konti z’abiyemeje gukora kariya kazi ariko igenzura ryerekana ko nta kintu kigaragara cyakozwe.

Igitangaje ni uko hari umubano mwiza hagati ya RSSB ( uwatanze isoko) na RUGC Ltd( uwahawe isoko) kandi ibyo basezeranye mu nyungu zitwaga ko ari iz’igihugu bitarakozwe.

Taarifa ifite ibyemeza ko RUGC Ltd yahaye RSSB inyandiko zisaba kwishyurirwa( invoices) imirimo itarakozwe. Ayo mafaranga  kandi yarishyuwe!

Ukuriye Inama y’ubutegetsi ya RSSB n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Managing Director) muri RUGC Ltd nibo basinyaga, amafaranga agasohoka.

Iyo CHOGM iba yari busange kiriya kibuga ari agasi…

Iki kibuga cyabaye agasi…

Muri Kamena, 2020 nibwo hari hateganyijwe ko ya Nama y’Abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma  bigize Umuryango w’Ibivuga Icyongeza, CHOGM yari bube.

N’ubwo yaje gusubikwa ndetse igasubikwa no ku yindi nshuro( mu mwaka wa 2021), kiriya kibuga cyari kitarubakwa nk’uko byemeranyijweho.

Birumvikana ko gusubika iriya nama ‘byatumye abagize uruhare mu idindira ry’uriya mushinga babyinira ku rukoma.’

Byari kuba ikimwaro gikomeye ku Rwanda iyo abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi baza kujya gukinira kuri kiriya kibuga bizeye ko gitoshye, bahagera bagasanga ari ku gasi!

Abo muri RUGC Ltd bamaze kubona ko iriya nama isubitswe ku nshuro ya mbere, bakoze ubudatuza ngo barebe ko bizagera muri Kamena, 2021 kiriya kibuga cyaruzuye ariko nabwo biranga.

Gusa ku yandi mahirwe yabo, nanone iriya nama yarasubitswe.

Yaba RSSB yaba RUGC Ltd ntibigeze basobanura icyatumye batinda kubaka kiriya kibuga.

No gusana iki kibuga nabyo byaranze…

Bimaze kugaragara ko kubaka ikibuga gishya byanze, hatekerejwe uko cyasanwa.

Ubusanzwe ntibyemewe ko uwasinye amasezerano yo kubaka ikintu gishya aba ari we usaba ko aseswa hanyuma agahabwa andi yo gusana icyo yari yariyemeje kubaka bushyashya!

Taarifa izi neza ko kiriya kigo cyahawe n’amafaranga yo gusana cya kibuga kandi ayo kucyubaka atari yarateshejwe agaciro.

Mu buryo busa no kujijisha, mu ntangiriro za Kamena, 2021, bamwe mu bakozi ba  RUGC Ltd bateye ikinyabutabire mu bwatsi bwa kiriya kibuga ngo barashaka guhembera ubwatsi bwacyo ngo barebe ko bwashibuka ariko biranga.

Abakoze ibi basa n’abirengagije ko ubwatsi ari ikinyabuzima kigomba gusuzumwa ngo harebwe niba gitewe ikinyabutabire runaka byatanga umusaruro wizewe cyangwa niba byarusha ho kucyangiza.

Twabajije abakomeye bavugwa muri iki kibazo…

Taarifa yagerageje kenshi kumenya icyo abavugwa muri uyu mushinga wapfubye babivugaho ariko biba iby’ubusa.

Twandikiye  Bwana Alain Ngirinshuti wahawe kuba Umuyobozi nshingwabikorwa wa RUGC Ltd ibaruwa irimo urutonde rw’ibyo twifuzaga ko adusubiza  nyuma aza kutubwira ko azadusubiza ariko turategereza amaso ahera mu kirere!

Ndetse twaramuhamagaye ariko ntiyitaba.

Regis Rugemanshuro

Règis Mugemanshuro uyobora RSSB nawe ntiyigeze atwitaba ngo agire icyo abidutangarizaho.

Ubwo twavuganaga na Madamu Clare Akamanzi uyobora RDB kugira ngo agire icyo abivugaho, yatubwiye ko ari ku kiriri kuko aherutse kwibaruka undi mwana bityo ko atari mu mimerere myiza yo kuvugana n’itangazamakuru.

Tubararikiye indi nkuru kuri iyi ngingo…

Share This Article
1 Comment
  • Iyi nkuru yanditse neza kinyamwuga kandi tuba dukeneye inkuru nk’izi zitunga agatoki abangiriza abaturarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version