Umuhanzi Alexis Dusabe umaze imyaka 25 aririmba indirimbo zihimbaza Imana avuga ko tariki 14, Ukuboza, 2025 azakoresha igitaramo azashimiramo Imana ko hari aho yamukuye ikamugeza aho yishimira muri iki gihe.
Ni igitaramo yise “Umuyoboro 25 Years Concert” kizabera ahirwa KCEV – Camp Kigali, Alex Dusabe akazafatanya n’abandi baririmba nkawe b’i Burundi barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez.
Zimwe mu ndirimbo yaririmbye zizwi cyane ni Ngwino Dusabe, Kuki Turira, Umuyoboro, Zaburi 23, Uwiteka Niwe Mwungeri n’izindi.
Mu rwego rwo korohereza abashaka kwitabira kiriya gitaramo, bashyiriweho umuyoboro wiswe www.umuyoboro.com wazabibafashamo mu kubona amatike.
Igitaramo cyubakiye k’ubufatanye bw’imiryango n’ibigo bitandukanye byahisemo gushyigikira uyu munsi w’amateka bamwe bagiteye inkunga barimo na Airtel Rwanda.
Ubufatanye bwabo bwatumye iki gitaramo gishyirwa ku rwego rwo hejuru, haba mu mitunganyirize yacyo n n’ibindi bice bizaba bikigize.