Perezida Paul Kagame yasuye aho u Rwanda rumukira ibyo rwakoze mu imurikagurisha mpuzamahanga iri kubera i Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu. Biri kumurikirwa mu imurikagurisha ryiswe Dubai World Expo 2020, icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyarwo kiswe RwandaExpo2020 Pavilion.
Ryatangiye tariki 01, Ukwakira, 2021 rikazarangira tariki 31, Werurwe, 2022.
Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 25 baturutse aho bashatse aho ari ho hose ku Isi.
Intego yaryo ni uguhuriza hamwe abantu b’imico n’ubwenegihugu bitandukanye kugira ngo bahahe ariko barusheho no kumenyana.
Perezida Kagame yazengurutse icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwahanze ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Amb Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu no mu bindi bigikikije.
Mu bihamurikirwa harimo ibyerekana ubwiza bw’u Rwanda kugira ngo bireshye ba mukerarugendo mpuzamahanga bazarusure, ibyerekena intego z’iterambere rwihaye zo mu mwaka wa 2050, robots zikorerwa mu Rwanda, uko Umujyi wa Kigali uzaba umeze mu myaka iri imbere n’ibindi.
Kagame yanagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar witwa Tamim Bin Hamad, baganira kuri byinshi bigize umubano w’ibihugu byombi.
Ni umubano ukomeye…
Uyu ni umubano ukomeye, ushingiye kuri byinshi ariko cyane cyane mu bufatanye bucuruzi bushingiye k’ugutwara abantu n’ibintu mu ndege.
Ni ubufatanye bukomeye kandi bw’igihe kirekire kuko Ikigo cy’indege za Qatar gifatanye amasezerano y’igihe kirekire n’icy’u Rwanda mu rwego rwo kuzabyaza umusaruro ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba ari intangarugero mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ibihugu byombi biherutse gusinyana andi masezerano y’ubufatanye ku isoko ry’imari binyuze mu mikoranire y’ibigo by’imari bya Qatar Financial Centre (QFC) na Rwanda Finance Limited (RFL).
Ni amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku isoko ry’imari hagati y’ikigo cya Qatar kitwa QFC na Kigali International Financial Centre (KIFC).
Iki kigo cy’u Rwanda cyemejwe na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo kizarufashe kuba Ihuriro nyafurika ry’ubucuruzi mu rwego rw’imari.
Mu rwego rwa gisirikare n’aho ibihugu byombi birafatanyije…
Hari ku Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 ubwo Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yahuraga na mugenzi we uyobora ingabo za Qatar, Lieutenant General Ghanem bin Shaheen al-Ghanem bakagirana ibiganiro.
Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Gulf Times icyo gihe cyanditse ko Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku mikoranire n’uko yatezwa imbere.
Ibiganiro bagiranye byitabiriwe n’abandi basirikare bakuru mu ngabo za Qatar.
Mbere y’aho, hari Taliki 07, Mutarama, 2020, nibwo Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar Lt Gen Ghanin Bin Shaheen Al –Gahnim nawe yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura.
Kubera ko Qatar ifite imigabane ingana n 49% by’imigabane y’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera mu Mirenge irimo n’uwa Rilima, bigaragara ko ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Qatar n’u Rwanda buzafasha mu guteza imbere ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Bivuze kandi ko u Rwanda rugomba gufashwa kwiyubakira ubushobozi bwo kuba nta mwanzi wavogera ikirere cyarwo.
Amafoto ya Perezida Kagame asura RwandaExpo 2020 Pavilion
Photos@flickr.com/photos/paulkagame