Amafoto: Igipfunsi Mu Bafana Ba Chelsea na Manchester City…

Abafana ba Chelsea na Manchester City baraye bateranye ibipfunsi, imiteri, imitwe, intebe, ameza, amagare n’ibindi… Ni mu bushyamirane bwabahurije imbere ya Polisi igerageza kubakiza biranga.

Ubu bushyamirane bubaye mbere gato y’umukino wa nyuma( final)uri buhuze aya makipe ari guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo( Champions League), uri bubere kuri stade yitwa Estadio de Dragao muri Portugal.

Mbere y’uko iriya mirwano iba, abafana ba buri kipe hari bamaze hafi amasaha 24 banywa agasembuye kandi banywera mu tubari twegeranye.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League urabera kuri Stade ya Dragao iri ahitwa Porto, muri Portugal iwabo w’Ikipe FC Porto.

- Advertisement -

Abafana 16.500 nibo bemerewe kujya muri iriya stade, abandi bakaza kuwukurikiranira mu ngo zabo kuko mu tubari ho bari bube bafunze bitarenze saa yine z’ijoro.

Ikindi kandi ni uko n’uhagarariye Ishyirahamwe ry’abanyatubari muri Portugal, Bwana Antonio Fonseca, ryitwa Association of Bar Keepers of Historic Porto, nawe yavuze ko bafite impungenge z’uko hari bube imirwano hagati y’abafana nibaramuka barebeye umupira mu tubari.

Ntawamenya icyasembuye uburakari hagati y’aba Bongereza bafana amakipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma, ariko amafoto arerekana ko bateranye igipfunsi kiremereye.

U Bwongereza nicyo gihugu cya mbere ku isi kigira abafana bakunda umupira w’amaguru kurusha ahandi ku isi.

Ni cyo gihugu kandi kigira shampiyona ikurikirwa n’abantu benshi ku isi.

Abakinnyi bakomeye ku isi akenshi baba bafite inzozi zo kuzakina muri imwe mu makipe yo mu Bwongereza.

Bamaze guhaga agacupa baterana igipfunsi
Abana bati: ‘ Iby’abantu bakuru ntitwabimenya, reka twigendere’
Batanye ku wa kajwiga
Abafana ba Chelsea
Uguhiga ubutwari muratabarana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version