Mu mpinduka nyinshi zizavugwa ko zakozwe mu Rwanda mu Cyumweru kiri kurangira, harimo n’uko bwa mbere mu mateak y’u Rwanda abagore barindwi bahawe ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda.
Ni undi muhigo Perezida Kagame yesheje nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Abahawe iri peti ni Col Betty Dukuze usanzwe ukora muri Minisiteri y’ingabo, Col Belina Kayirangwa ukora mu Biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda, Col Séraphine Nyirasafari nawe ukora muri MINADEF, Col Marie Claire Muragijimana ukora mu ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ibikorwa remezo( Engineering Brigade), Col Lydia D. Bagwaneza ukora mu ngabo zirinda Umukuru w’igihugu, Col Lausanne N. Ingabire ukora mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Musanze na Col Stella Uwineza wo mu ngabo zirwanira mu kirere.
RDF female Colonels pic.twitter.com/zmW0zwenXA
— Edwin Musoni (@EdwinMusoni) December 21, 2023
Reba amafoto yabo bacyambaye Lt Col:
Rwanda: Bwa Mbere Mu Mateka Abagore Bahawe Ipeti Rya Colonel