Umuraperi Amag The Black yabajijwe icyo yakora aramutse ahuye na mugenzi we witwa P-Fla akamwendereza. Uwamuhaga ikiganiro yamubajije niba yamutinyuka akamujya mu mitsi bakarwana, undi asubiza ko ibyo atabikora.
Uwamubajije yagize ati: “ Tuvuge uhuye na P-Fla nta mafaranga bashyizeho, ariko babashyize muri ring, wenda mwarashyogoranyije, umwe yabwiye undi nabi agira ate…mukarwana, wamunesha?”
Umuraperi Amag The Black mu bwenge bwinshi yasubije ko ibyo kurwana na P-Fla atabikora,
Ati: “ P-Fla duhuye agashaka ibyo kurwana, kubera indangagaciro mfite nakwirukanka…”
Abafana ba Amag The Black bashimye igisubizo kihuse kandi kirimo ubwenge cy’uyu muraperi.
Uretse no kuba ivuga ko indangagaciro ze zitamwemerera kurwana, amategeko y’u Rwanda nayo arabihanira.
Uyu P-Fla uvugwa ubusanzwe yitwa Amani Murerwa Hakizimana. Ni umwe mu baraperi ba kera mu Rwanda ariko utarahiriwe n’uyu mwuga kubera ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Icyakora aherutse gutangariza The New Times ko yahindutse, ubu ‘yabaye umwana mwiza.’
Mu mwaka wa 2017 nibwo yavuye mu bigo ngororamuco, aho yigiye uko yakwikura ku ngoyi y’ibiyobyabwenge.
Muri iki gihe avuga ko yiyemeje gukomeza gukora neza, akazamura umuziki.
Avuga ko yahindutse ndetse ngo abanye neza n’umukunzi we mushya witwa Aline.