Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2021 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Peter Vrooman wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahinduriwe igihugu agomba guhagarariramo inyungu z’igihugu cye, ubu akaba yoherejwe muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018. Azibukirwa ku muhati yari afite wo kumenya Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda. Yagiye agaragara kenshi ari gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda ndetse akagitangamo imbwirwaruhame.

Mu bihe bya vuha, uyu mugabo yagaragaye kenshi mu ruhame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye guha abaturage ibikoresho byo kubafasha kwirinda no guhangana na COVID-19.

Peter Hendrick Vrooman afite imyaka 55, akaba ari umwe mu ba dipolomate bakomeye muri Amrika bakiri bato.

Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Harvard College, akaba afite impamyabumenyi ihanitse bita Masters Degree mu by’ubumenyamuntu yakuye muri Ishuri rya Kaminuza Dwight D. Eisenhower School for National Security and Resource Strategy.

Ni umwe mu ba Dipolomate bakomeye bagize ikitwa ‘Senior Foreign Service.’

Yatangiye gukorana n’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga mu mwaka wa 1991.

Peter Hendrick Vrooman yakoze mu ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu nzego zayo nyinshi harimo n’urwari rushinzwe gucungira hafi ibibera hirya no hino ku isi, iri shami ryitwa Department of State Operations Center.

Yabaye kandi umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika muri Israel ikorera i Tel Aviv.

Vrooman yakoreye muri Ambasade z’Amerika zitandukanye harimo iyo muri Djibouti, u Buhinde, Iraq, na Libani.

Muri 2016 yari uwo bita ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade y’Amerika muri Ethiopia.

Tariki 30, Ukwakira, 2017 nibwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Ni umugabo wubatse, washakanye na Johnette Iris Stubbs, uyu akaba ari gafotozi wabigize umwuga.

Vrooman azi indimi nyinshi kuko avuga Icyongereza, Icyarabu, Igifaransa, akaba yari yaratangiye no kwiga Ikinyarwanda.

Ubwo agiye muri Mozambique, ntazabura no kwiga Igipolutigari.

Aho agiye n’aho azahasanga u Rwanda…

Muri Mozambique aho Vrooman agiye guhagararira Amerika, u Rwanda ruherutse koherezayo ingabo zo gutabara abatuye kiriya gihugu cyugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bivugwa ko ari aba Al Qaeda.

Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi bose hamwe bagera kuri 1000 nibo bari muri kiriya gihugu, bakaba baragiyeyo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’u Rwanda na Mozambique yo gutabarana.

Si u Rwanda gusa rwambariye gutabara Mozambique ahubwo n’ibihugu bigize Umuryango wo mu bihugu byo muri Afurika yo mu Majyepfo bigamije ubufatanye mu iterambere(SADC) nabyo byatangiye koherezayo abasirikare.

Icyabimburiye ibindi ni Botswana.

Ubwo yakirwaga mu biro by’Umukuru w’igihugu
TAGGED:AmbasaderiAmerikafeaturedMozambiqueRwandaVrooman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kudasinzira Neza Mu Ijoro Bishobora Kukwirukanisha Ku Kazi
Next Article Abantu Bane Bafashwe Bavanye Magendu Muri RDC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

You Might Also Like

Imibereho Y'Abaturage

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?