Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda

Peter Vrooman wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahinduriwe igihugu agomba guhagarariramo inyungu z’igihugu cye, ubu akaba yoherejwe muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018. Azibukirwa ku muhati yari afite wo kumenya Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda. Yagiye agaragara kenshi ari gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda ndetse akagitangamo imbwirwaruhame.

Mu bihe bya vuha, uyu mugabo yagaragaye kenshi mu ruhame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye guha abaturage ibikoresho byo kubafasha kwirinda no guhangana na COVID-19.

Peter Hendrick Vrooman afite imyaka 55, akaba ari umwe mu ba dipolomate bakomeye muri Amrika bakiri bato.

- Kwmamaza -

Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Harvard College, akaba afite impamyabumenyi ihanitse bita Masters Degree mu by’ubumenyamuntu yakuye muri Ishuri rya Kaminuza Dwight D. Eisenhower School for National Security and Resource Strategy.

Ni umwe mu ba Dipolomate bakomeye bagize ikitwa ‘Senior Foreign Service.’

Yatangiye gukorana n’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga mu mwaka wa 1991.

Peter Hendrick Vrooman yakoze mu ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu nzego zayo nyinshi harimo n’urwari rushinzwe gucungira hafi ibibera hirya no hino ku isi, iri shami ryitwa Department of State Operations Center.

Yabaye kandi umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika muri Israel ikorera i Tel Aviv.

Vrooman yakoreye muri Ambasade z’Amerika zitandukanye harimo iyo muri Djibouti, u Buhinde, Iraq, na Libani.

Muri 2016 yari uwo bita ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade y’Amerika muri Ethiopia.

Tariki 30, Ukwakira, 2017 nibwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Ni umugabo wubatse, washakanye na Johnette Iris Stubbs, uyu akaba ari gafotozi wabigize umwuga.

Vrooman azi indimi nyinshi kuko avuga Icyongereza, Icyarabu, Igifaransa, akaba yari yaratangiye no kwiga Ikinyarwanda.

Ubwo agiye muri Mozambique, ntazabura no kwiga Igipolutigari.

Aho agiye n’aho azahasanga u Rwanda…

Muri Mozambique aho Vrooman agiye guhagararira Amerika, u Rwanda ruherutse koherezayo ingabo zo gutabara abatuye kiriya gihugu cyugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bivugwa ko ari aba Al Qaeda.

Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi bose hamwe bagera kuri 1000 nibo bari muri kiriya gihugu, bakaba baragiyeyo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’u Rwanda na Mozambique yo gutabarana.

Si u Rwanda gusa rwambariye gutabara Mozambique ahubwo n’ibihugu bigize Umuryango wo mu bihugu byo muri Afurika yo mu Majyepfo bigamije ubufatanye mu iterambere(SADC) nabyo byatangiye koherezayo abasirikare.

Icyabimburiye ibindi ni Botswana.

Ubwo yakirwaga mu biro by’Umukuru w’igihugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version