Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2026 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Irene Vida Gala
SHARE

U Rwanda na Brésil byiyemeje ubufatanye mu bya dipolomasi hagati y’Inteko zishinga Amategeko no mu mikoranire irimo kwamamaza u Rwanda muri Brésil binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Baganiriye kandi no mu gufatanya kurengera ibidukikije( Brésil nicyo gihugu gifite igice kinini cy’ishyamba rinini ku isi rya Amazone), guteza imbere siporo n’ibindi byagaragaye ko bifitiye impande zombi akamaro.

Ambasaderi wayo, Irene Vida Gala( ari nawe wa mbere uhagarariye iki gihugu i Kigali) yabiganiriyeho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite Hon. Kazarwa Gérturde ubwo bahuriraga ku Nteko kuri uyu wa Kane tariki 08, Mutarama, 2026

Ibiganiro byabo byibanze k’ukwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Brésil no kongera ubufatanye mu bukerarugendo binyuze muri Gahunda ya Visit- Rwanda.

Nyuma yabyo, Kazarwa yabwiye itangazamakuru ko ikifuzo hagati y’ibihugu byombi ari uko umubano wahama kandi ukagaragarira mu nzego zinyuranye.

Ati: “ Ambasaderi wa Brésil aba afunguye imiryango ngo abo mu gihugu cye bazaze mu Rwanda barumenye nk’igihugu cyiza kandi gikwiye guturwamo.”

Ku rundi ruhande, abaturage b’iki gihugu baba mu Rwanda si benshi, gusa byifuzwa ko bakwiyongera mu buryo burugirira akamaro.

Kuruturamo bizashingira ahanini mu kubanza kurumenya, bakamenya inyungu zabyo zirimo no kurusharamo imari.

Kubera iyo mpamvu, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite avuga ko bikwiye ko ab’i Brasilia (umurwa mukuru wa Brésil) basura u Rwanda, kandi uburyo bwo kugira ngo babikore ni ukurubamenyesha binyuze muri Visit Rwanda.

Iyi Visit Rwanda ni politiki yo kumenyakanisha u Rwanda ku isi yose binyuze mu masezerano asinywa hagati yarwo n’amakipe akomeye ku isi, akarwamamaza, narwo rukayishyura.

Iyi mikoranire yatangiranye na Arsenal, imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza no mu Burayi, ihabwa amafaranga kugira ngo abakinnyi bayo mu bihe n’ahantu hatandukanye, bajye bambara imyenda yanditseho Visit Rwanda.

Byatumye hari Abongereza b’ibyamamare n’abandi bo mu zindi nzego basuye u Rwanda barwinjiriza aruta ayo rwashoye muri iyo gahunda.

Ibi na Perezida Paul Kagame yigeze kubyemeza.

Byaje kwaguka, habaho imikoranire na Paris Saint-Germain, ikipe y’Abafaransa, bigera kuri Atletico-Madrid yo muri Espagne…ubu bikaba bigeze no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Shampiyona ya Basketball binyuze mu mikoranire  n’kipe ya Los Angeles Clippers ikina Basketball muri National Basketball League( NBA) izajya yamamaza Visit Rwanda no muri Shampiyona bita NFL( National Football League) binyuze mu kuyamamaza bikozwe n’ikipe yitwa Los Angeles Rams.

Ubu rero u Rwanda ruhanze amaso muri Brésil ngo naho ruhageze iyo gahunda.

Brazil ni igihugu gikize, kinini kandi gituwe cyane.

Gifite shampiyona zikomeye y’umupira w’amaguru k’uburyo kuhamamaza Visit Rwanda byarugirira akamaro.

Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu mwaka wa 1981 kandi kuva icyo gihe ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire menshi.

Urugero ni ayo mu mwaka wa 2019 ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Bilateral Air Service Agreement (BASA).

Andi ni ayo mu mwaka wa  2011 ubwo hasinywaga ay’ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa.

Ibihingwa Brésil yeza kurusha ahandi ku isi ni ikawa, soya, ibisheke n’amaronji( oranges).

Aho u Rwanda ruboneye ko ingano rwatumizaga muri Ukraine zitakiboneka kubera intambara ihaca ibintu guhera muri Gashyantare, 2022, rwerekeje amaso muri Brésil, igihugu rusanzwe rutumizamo n’isukari itubutse.

TAGGED:AbadepiteAmbasaderifeaturedGalaKazarwaRwandaUbukunguUmubanoVisit
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia
Next Article Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?