Ambulance Yavaga i Gatsibo Yakoreye Impanuka Muri Gicumbi

Imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, imujyanye mu bitaro bya Kanombe, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi.

Polisi ivuga ko nta muntu wayisizemo ubuzima ariko ngo yatewe n’uburangare bwa shoferi aho kuba umuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mirongo ine (14h40’).

Ku bw’amahirwe ngo nta muntu yahitanye.

- Advertisement -

Muri iyi modoka harimo umushoferi, umurwayi ndetse n’umuganga.

Nyuma gato y’uko bimenyekanye ko iyo mpanuka yabaye, hahise haza indi mbangukiragutabara ikomezanya umurwayi i Kanombe.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru SP Mwiseneza avuga ko iriya mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi warangaye ananirwa gukata imodoka ngo ayishyire mu murongo neza ihita igonga umukingo irubama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version