Amerika Yakuyeho Ingamba Yari Yarafatiye u Rwanda Kubera Marburg

Marburg ni indwara akenshi iterwa na virusi iba isanzwe ibana n'uducurama

Izi ngamba Amerika yari yarafatiye u Rwanda zirimo gukumira ingendo yise ko zitari ngombwa z’Abanyamerika baruzamo. Icyakora ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) n’ibiro by’iki gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga, ku wa 22 Ugushyingo 2024 byazikuyeho.

Ibyo byemezo byari byafashwe ubwo byatangazwaga ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’iyi ndwara irangwa no kugira umuriro mwinshi kandi yica benshi mubo yafashe.

Ikigo CDC yatangaje ko Amerika yakuye u Rwanda ku rwego rwa gatatu ikarushyira ku rwego rwa kabiri rw’ubwirinzi by’iki cyorezo, bisobanuye ko hakuweho ikumirwa ry’ingendo zitari ngombwa.

Hasigayeho izindi ngamba umuntu yakwita ko zoroheje zirimo uko Abanyamerika bageze mu Rwanda bakwiye kujya bitwara.

- Kwmamaza -

Zirimo kandi kwirinda gukora ku barwayi bafite ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro, kuribwa imikaya no gucibwamo, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’abantu, kudakora ku murambo, kwirinda ahari uducurama turya imbuto nko mu buvumo no mu birombe no kwirinda gukora ku ngangi na Chimpanzee.

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyashimiye icyemezo Amerika yafashe cyo gukuraho iyi ngamba, kigaragaza ko byari ngombwa kuko u Rwanda rwamaze guhashya iki cyorezo.

Africa CDC yashimiye Guverinoma ya Amerika ku cyemezo yafashe cyo gukuraho ingamba y’ubuzima yo ‘kwirinda ingendo zitari ngombwa’ irebana na Marburg mu Rwanda.

Taliki 07, Ukwakira, 2024 nibwo Amerika yari yafashe uriya mwanzuro.

Ingamba Amerika yafashe zagize ingaruka no ku bukungu bw’u Rwanda.

Mu mpera za Nzeri, 2024 nibwo  Marburg yagaragaye mu Rwanda bwa mbere, kandi kugeza ubu abantu 66 nibo bayanduye,m 51 muri bo barakira abandi 15 irabahitana.

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus aherutse mu Rwanda mu Ukwakira, 2024, avuga ko gukumira u Rwanda kubera iriya mpamvu bitari bikwiye.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 nayo yatangaje ko hashize iminsi 21 nta murwayi mushya wa Marburg uraboneka bigatanga icyizere ko kiriya cyorezo kiri hafi kurangira.

Kugira ngo byemezwe bidasubirwaho ko Marburg itakiri mu Rwanda, bizasaba kubara iminsi 42 nyuma y’aho umurwayi wa nyuma w’iki cyorezo asezerewe mu bitaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version