Baganirijwe Uko Bakwita Ku Buzima Mu Gihe Cya Menopause

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore Dr. Subira Manzi uvura mu bitaro byitiriwe Umwami Faïsal yahaye abanyamuryango ba Unity Club ikiganiro ku buryo bwo kwita ku buzima mu gihe cyo gucura ibi bizwi nka “Menopause” mu ndimi z’amahanga.

Dr. Subira yagaragaje ko kureka itabi n’inzoga ku babinywa, kwita ku mirire ndetse no kwitabira imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro mu guhangana n’ibibazo bikomoka kuri ‘menopause.’

Uyu muganga asaba buri wese gutinyuka akagana abaganga bakamusuzuma kugira ngo agirwe inama z’icyo akwiye gukora, aho kugendera ku nama z’abandi, kuko buri wese aba afite umwihariko bitewe n’imiterere y’umubiri we.

Kuri X ya Unity Club handitseho ko abanyamuryango bitabiriye iki kiganiro imbonankubone cyangwa  mu buryo bw’ikoranabuhanga bashimye inama za Dr. Subira Manzi biyemeza kuzubakiraho mu kubungabunga ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo no gusangiza ubumenyi buri wese kugira ngo arusheho kwita ku buzima bwe.

Gucura ni kimwe mu bihe biranga ubuzima bw’umugore ugeze cyangwa urengeje imyaka 45 y’amavuko.

Si uburwayi cyangwa ikindi kibazo ahubwo ni igice kijyanye n’imihindukire y’imisemburo igena ibyo kororoka.

Kubera ko umugore aba ageze mu gihe aba atakongera gusama, icyo gihe( iyo yabyaye) aba afite umwanya wo kwita ku bana be, gufasha ababyeyi be bageze mu zabukuru( iyo bahari) no gukurikirana indi mishinga yashoyemo akiri muto.

N’ubwo ari uko bimeze, imibiri y’abagore bose ntiyakira kimwe ibyo gucura kuko hari abumva baguwe neza, batagihangayikishijwe n’ububabare bw’imihango cyangwa se no gusama.

Ku bandi hari ubwo iki gihe kibagora, kikaba igihe cyo kubura ibitotsi, kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kurakara bitari ngombwa, kumva umuntu ari wenyine bikamutera kwigunga n’ibindi.

Ku rubuga rw’ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana ibyo gusaza kw’abantu kitwa National Institute on Aging handitseho ko gucura bitangira hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55.

Gucura bimara hagati y’imyaka irindi n’imyaka 14 kandi igihe bimara akenshi giterwa n’imibereho y’umugore ugereranyije na mugenzi we.

Abagore bamwe bashobora gucura hakiri kare cyangwa bagatinda, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kunywa inzoga n’itabi, ubwoko bw’umuntu ( Umwirabura cyangwa Umuzungu) n’ibindi.

Mbere gato y’uko gucura biba, hari igihe cy’inzibacyuho kitwa Perimenopause kirangwa n’imikorere ihindagurika y’imisemburo y’uburumbuke bw’umugore, iyo misemburo bayita estrogen na progesterone.

Abagore bamwe barabyibuha cyane, abandi bagatakaza ibilo, imisusire y’amagufa igahinduka ndetse n’umutima ugahinduka mu ngabo no mu mikorere.

Muri rusange, umuntu arahinduka wese.

Abahanga bavuga ko akenshi gucura nyako gutangira hashize umwaka umwe umugore adaheruka imihango.

Hari ikindi gihe gikurikira Menopause…

Iki ni igihe bita Postmenopause, akenshi kikarangwa n’uko abagore bagira ubuzima buri mu kaga ko kurwara umutima, n’amagufa yabo agatangira koroha ndetse akaba yavunika mu buryo bworoshye, ibyo abahanga bita osteoporosis.

Mu gihe nk’iki abagore bagirwa inama yo kurya ibiribwa bikize ku myunyungugu wa calcium kuko ukomeza amagufa, bakazibukira itabi n’inzoga kandi bagakora imyitozo ngororamubiri uko babishoboye kose.

Cya kigo cy’Abanyamerika kiga ku misazire ya muntu kitwa National Institute on Aging kigira abagore inama y’uko igihe cyose bageze mu myaka 45 kuzamura baba bagomba kwegera abaganga bakababwira uko biyumva kugira ngo babasuzume barebe niba batararangije kugera mu gihe cyo gucura.

N’ubusanzwe kandi abantu bose bageze mu myaka 40 baba bagomba kwisuzumisha indwara zitandukanye kuko umubiri uba ugeze mu gihe kibanziriza gusaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version