Bamwe mu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga babukoresha mu kwica amategeko ndetse no kusibanganya ibimenyetso byashingirwaho mu gushakisha telefoni zibwe. Bamwe mu babikora baherutse gufatwa na Polisi y’u Rwanda.
Bafashwe taliki 23, Gicurasi, 2022 bafatirwa muri Nyarugenge ahitwa Downtown ndetse na Nyabugongo.
Hafashwe abantu 12 basanganwa mudasobwa nyinshi ndetse na telefoni 29 zimwe barazihinduriye nomero zazo, izindi bakirwana nabyo.
Aba bantu biganjemo abakiri bato bafite ubuhanga bwo guhindura nimero ziranga telefone yibwe zizwi nka IMEI ( International Mobile Equipment Identity).
Iyo iki kirango gihindutse bituma abagenza ibyaha batamenya telefoni yibwe kubera ko ikirango cyayo kiba cyahindutse kandi guhinduka kwacyo bijyanirana no guhinduka kw’ikarita runaka ahanagariraho bita SIM Card( Subscriber Identity Module).
Bwa buryo bita IMEI bugizwe n’imibare 15 ari nayo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse k’ubufatanye n’izindi nzego.
Polisi ivuga ko mudasobwa 12 bariya bantu bafatanywe zari zirimo uburyo bubafasha mu guhindura nimero ziranga telephone.
CP Kabera ati: “ Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga.”
Avuga ko iyi ari yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero z’umwimerere.
Umwe mu bafashwe wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.
Uko abo bahanga babigenza…
Uwavuze mu izina rya bagenzi ye yagize ati: “Twari dufite Porogaramu idufasha gufungura telefone, tugahindura bimwe mu bigize telefone, ni naho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telephone. Tubikora iyo dukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”
CP Kabera avuga ko gufata abakora biria byaha bizakomeza kuko iki kibazo cyavuzwe henshi.
Yihanangirije ababikora bagahindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye.
Yahishuye ko mu gihe gito kiri imbere hari abandi bagiye gufatwa kuko amakuru y’ibyo bakora bidakurikije amategeko yamenyekanye!