Hari ababyeyi babura Frw 975 yo kugurira abana imboga zo kurira ku ishuri muri gahunda ya School Feeding bagahitamo kujyayo bakazihinga nk’ingurane.
Bamwe muri bo ni abo mu Karere ka Kayonza na Nyagatare.
Babwiye itangazamakuru ko iyo mikorere bayishimira kuko ituma abana babo barya neza, bakiga batuje.
Indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge ni ingenzi ku myigire mwiza y’umwana.
Kubera ko hari aho byagaragaye ko abakora mu gikoni rimwe na rimwe byajya bateka nabi, byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, gitangiza ubukangurambaga ku buziranenge bw’uko ibiribwa bibungwabungwa.
Bikorwa guhera mu murima, mu isarura, mu ihunika no mu itegurwa ry’ifunguro nyiri izina.
Muri Kayonza hari umubyeyi wabwiye itangazamakuru guhingira ikigo ibiribwa by’abana be nta pfunwe bimutera.
Umuyobozi w’ikigo abo bana bigaho kitwa Ecole Primaire Gahini witwa Mukamusoni imboga bahinga ari amashu, dodo, calottes n’ibindi byunganira ifunguro ry’umunyeshuri.
Iryo funguro riba ryiganjemo akawunga, umuceri n’ibishyimbo.
Mugenzi we wo mu kigo cya Nyamirama muri Kayonza witwa Ninahazimana Telesphore avuga ko kuba ababyeyi baza guhingira abana babo byatumye ingano y’ibiribwa rwiyemezamirimo yabahaga igabanuka.
Ati: “Rwiyemezamirimo twimwishyuraga miliyoni Frw 12 atugemurira ibiribwa bitaramba, ubu tumwishyura hagati ya miliyoni Frw 3 cyangwa 4.”
Asiimwe James uyobora ikigo cya GS Musheri mu Karere ka Nyagatare avuga ko bishimira iyi gahunda kuko ifasha abanyeshuri kubona indryo yuzuye.
Ati: “Iyo wisoromera imboga aho wazihinze byongera ubwiza bw’ifunguro utanze, n’amikoro akoreshwa mu guhaha akagabanuka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope, nawe avuga ko basabye ibigo by’amashuri kwitabira guhinga imboga.
Ati: “Bifasha abana n’umuryango nyarwanda kuko iyo umwana yize neza, akagaburirwa neza ku ishuri imitsindire izamuka ku kigero gishimishije.”
Asaba ibigo by’amashuri kongera ubuso buhingwaho imboga kugira ngo bikomeze kunganira ubushobozi bwabyo mu kwihaza mu biribwa kandi byujuje ubuziranenge.
Ku ruhande rwa RSB, Naivasha Bella Hakizimana, umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, yasabye abo bireba kuzirikana ko umunyeshuri wafashe ifunguro ryujuje ubuziranenge akura neza mu mitekerereze n’igihagararo.
Ati: “Ni inshingano zacu kunoza uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku murima kugera ku isahani y’umunyeshuri kuko bigirira abana bacu akamaro”.
Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ivuga ko itazahwema kunoza no gusigasira imiterere ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko ikanashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri guhanga udushya mu kunganira ubushobozi bahabwa na Leta bwo kugaburira abana.