Bakomeje Gushimuta Inyamaswa Zo Muri Pariki Y’Akagera

Umugabo witwa Hakizisuka aherutse gufatirwa mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo afite inyama z’inyamaswa bivugwa ko ari iz’imwe muzo muri Pariki y’Akagera.

Izo nyama zipima ibilo 15 bivugwa ko ari iz’imvubu yiciye muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ari ho aturutse.

Abapolisi bafatanyije n’abashinzwe kurinda iriya Pariki basanze ziriya nyama azifite mu mufuka w’igunira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yagize ati: “Yafashwe ajya  iwe mu rugo. Abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Polisi yamufashe aturutse muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

- Advertisement -
CIP Hamdun Twizeyimana

Polisi yongeye kwihaniza ba rushimusi n’abandi bafite agatima karehareha ko kujya guhiga muri Pariki y’Akagera.

CIP Twizeyimana abibutsa ko bitemewe n’amategeko, ko  abazabifatirwamo bazajya babihanirwa.

Ashima abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

Bamusanganye ibilo 15 by’inyama bivugwa ko ari iz’imvubu

Tariki 09, Gashyantare, 2021 Polisi y’u Rwanda nabwo yataye  muri yombi abagabo babiri bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ibakurikiranyeho kwica impala.

Pariki y’Akagera ikora ku Turere dutatu ari two: Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, igice cyayo kinini kikaba kiri mu Karere ka Kayonza.

Amayeri ya ba rushimusi…

Mbere y’uko turebera hamwe impamvu zitera abaturiye Pariki y’Akagera gukomeza guhohotera inyamaswa z’agasozi, ni ngombwa ko twibukiranya amateka y’iriya Pariki mu ncamake.

Akagera ni imwe muri Pariki z’igihugu z’u Rwanda. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1222.

Ibi ariko siko byahoze kuko ubwo yashingwaga muri 1934 yari ifite ubuso bwa kilometero kare 2, 500.

Yiswe Akagera kubera uruzi rw’Akagera ruyambukiranya rukanagirira akamaro kanini  ibinyabuzima biyituye.

Ifite ibiyaga byinshi biherereye mu gice cy’ayo cy’Amajyepfo, mu gihe igice cyayo cy’Amajyaruguru kiganjemo amabuye n’ubutaka busa n’ubwumagaye.

Ibi bituma inyamaswa nyinshi zihitamo kuba mu Majyepfo yayo, aho zibona amazi, ubwatsi n’inyama.

Iyi pariki ikora ku turere dutatu: Gatsibo, Kayonza na Nyagatare

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubuyobozi bwasanze ari ngombwa kugabanya ubuso bwayo kugira ngo abaturage bari bahungutse babone aho batura.

Igice cyahawe abaturage ni kinini ugereranyije n’icyasigaye kigenewe inyamaswa.

Kugabanya ubutaka abaturage byakozwe mu byiciro biza kurangira neza muri 2013 ubwo iriya pariki yashyirwagaho uruzitiro rw’amashanyarazi.

Uru ruzitiro rwatashywe ku mugaragaro muri 2014, icyo gihe intumwa ya Leta ikaba yari Hon Moussa Fazil Harerimana.

Abaturiye Pariki bagira amerwe akabije…

Hari umukozi wa Pariki y’Akagera watubwiye ko n’ubwo izitije senyenge z’amashanyarazi hari abahigi bacukura imyobo bagaca munsi ya ziriya ntsinga bakajya guhigayo inyamaswa.

Ibi ngo babiterwa n’imyumvire y’uko inyama z’inyamaswa z’agasozi ziba ari umwimerere kuko ziziya nyamaswa ziba zararishije ibyatsi by’agasozi birimo n’ibyifitemo imiti.

Yaratubwiye ati: “ Hari abantu bagira amerwe y’igitangaza, atuma bemera bagacukura imyobo bagaca munsi y’uruzitiro rwa Pariki bakaza guhiga inyamaswa.”

Avuga ko bakora biriya kuko baba banga gukupa umuriro wa ziriya ntsinga kuko byatuma abashinzwe kuharinda babibona bakaba babatesha cyangwa bakabafatira muri pariki batarayisohokamo.

Hari inyamaswa zitarasubizwa muri Pariki…

Ngo hari inyamaswa zitarasubizwa muri Pariki y’Akagera

Zimwe mu nyamaswa zirisha ntizirasubizwa muri Pariki. Ibi bituma zitembera mu masambu y’abaturage ndetse ngo ntibitangaje kuba umuntu yasanga impalage irishanya n’inka zo kwa runaka.

Wa mukozi wa Pariki twamubajije niba kuba abaturage bica izo mpala cyangwa impalage byafatwa nk’ ikosa ryabo kandi Leta itarazisubiza mu ishyamba, atubwira ko kuba zitarasubizwa yo atari ikosa ryazo bityo ko ntawe ukwiye kuzica.

Yavuze ko zikiri mu baturage zitegereje ko bazisubizayo.

Yibukije ko hari itegeko rirengera inyamaswa z’agasozi kandi ko na Leta yashyizeho ikigega gishinzwe gushumbusha abangirijwe nazo.

Iryo tegeko avuga ni iri rikurikira:

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version