Bakorera Amafaranga Muri Kicukiro Bakajya Gutuburira Ab’i Rwamagana

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, umugabo yagiye kwishyura inzoga atanga inoti ya Frw 5000 nyiri akabari arebye asanga si nk’izo asanzwe abona. Yarashishoje aza gusanga ari inyiganano ahamagara Polisi uwari uyishyuye arafatwa arafungwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Shabudondo, Akagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yatawe muri yombi ku wa Mbere Taliki 08, Kanama, 2022.

Nyuma y’uko nyiri akabari atabaje, abantu barahuruye bahageze basanga wa mugabo afite n’inoti icyenda za Frw 5000 kandi zose z’inyiganano.

- Advertisement -

Icyakora si we wenyine wafashwe kuko hari n’undi mugenzi we wafashwe.

Bafashwe mu gitondo ahagana saa yine z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana avuga ko amakuru y’uko byagenze yatanzwe bwa mbere na nyiri akabari wari wishyuwe arebye asanga si amafaranga y’ukuri.

Uwafashwe mbere yabwiye Polisi uko byagenze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba ati: “Amaze gufatwa yavuze ko yari yayahawe n’uwitwa Nsengiyumva wari wamwemereye ko bazajya bagabana namara kuyavunjisha.  Nawe wahise ashakishwa agafatanwa andi mafaranga y’amiganano ibihumbi 30 agizwe n’inoti esheshatu Frw 30,000.  Mu kwisobanura akavuga ko nawe yayahawe n’umuntu utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro atashatse kuvuga amazina ye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iriya Ntara avuga ko hari impungenge ko hari n’ahandi bariya bantu bavugwa ho ubutekamutwe baba baratuburiye abacuruzi.

Asaba uwo ari we wese waba warahuye na kiriya kibazo ko yabigeze kuri Polisi kikagira uko gikurikiranwa.

Itandukaniro ry’inoti y’ukuri n’inyiganano…

Ubusanzwe inoti zigira uko zikorwa kandi zikagira nomero ziziranga. Bisa n’aho buri noti igira ikirango cyayo kiyitandukanya n’indi.

Iyo uyifashe mu ntoki, wumva ko ifite ireme ukaba wayishima uti: ‘ Koko mfite inoti!’

Inoti y’inkorano yo iba yoroshye cyane kuko iba ikozwe mu rupapuro bita ‘duplicat.’

Ni rwa rupapuro rworoshye abantu bandikaho badata bagafotoza bakarukata neza ubundi bakarwita inoti isanzwe.

Inzego z’umutekano ziburira abaturage ko bagombye kujya bashishoza ntibihutire gufata igisa n’inoti ngo bakite inoti nyayo.

Itegeko ribihana gute?

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version