Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamwe Mu Batalibani Batojwe n’Ingabo Z’Amerika N’Iz’U Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bamwe Mu Batalibani Batojwe n’Ingabo Z’Amerika N’Iz’U Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2021 6:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
AFGHANISTAN-WOMEN/ARMY
SHARE

Raporo yasohowe na The Times ivuga ko hari bamwe mu Batalibani bahoze ari ingabo z’Afghanistan batojwe n’ingabo z’u Bwongereza n’iz’Amerika ubwo ari ziri muri kiriya gihugu.

Ni raporo yanditswe nyuma yo gusuzuma amashusho aherutse kugaragaza bamwe mu Batalibani bafite imbunda Abanyamerika n’Abongereza bari barahaye ingabo za Afghanistan.

Muri iki gihe abahanga mu bya gisirikare bitegereje basanga imirwanire y’Abatalibani iteye nk’iyo ingabo z’Amerika, iz’u Bwongereza n’iyi izindi ngabo za OTAN/NATO zisanzwe zikoresha.

N’ubwo nta tangazo rivuye mu buyobozi bw’Amerika cyangwa iz’u Bwongereza rirasohoka ngo ryemeze ibi, abasesengura iby’imirwanire y’ingabo zo muri biriya bihugu bavuga ko bishoboka  ko hari bamwe mu Batalibani bahoze mu ngabo z’Afghanistan zahisemo kwihuza n’abo nyuma yo kubona ko zisumbirijwe.

Raporo ya The Times igira iti: “ Birasanzwe ko abasirikare babonye ko bagiye gutsindwa uruhenu, bahitamo kwihuza n’uwo barwanaga.”

Intsinzi idasubirwaho y’Abatalibani iherutse kugaragara ubwo bigaruriraga Intara ya Panjshir yari yarahindutse ibirindiro by’abarwanyi b’umugabo witwa Ahmad Massoud nawe watojwe n’Abanyamerika.

Abarwanyi b’umugabo witwa Ahmad Massoud bari bamaze iminsi baranze kuva muri iyi Ntara

Massoud yashinze umutwe wa gisirikare yise  National Resistance Front of Afghanistan (NRFA).

Uyu mugabo yaraye atangarije kuri Twitter ko ‘batatsinzwe intambara kandi ko bagikomeje guhangana n’Abatalibani.’

Nyuma yo kuyigarurira, Abatalibani baraye bashyizeho Guverinoma.

Hagati aho, Umuvugizi w’Abatalibani witwa Zabihullah Mujahid aherutse kuvuga ko umusirikare wese wahoze ku ruhande rw’abo barwanaga uzashaka kuza mu gisirikare cyabo, ahawe ikaze.

Massoud avuga ko atatsinzwe intambara

Ku byerekeye ingingo y’uko Amerika n’u Bwongereza byatoje bamwe mu Batalibani b’ubu(bahawe izina rya Taliban 2.0), Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza yagize ati: “ Nta kintu gifatika twaheraho twemeza ko Abatalibani batojwe n’ingabo zacu. Ibivugwa ni ibivugwa nyine!”

N’ubwo avuga atyo ariko, hari umugore w’umuhanga mu gusesengura amakuru y’ubutasi witwa Barbara Kelemen uvuga ko kuba hari bamwe mu bahoze ari ingabo z’Afghanistan bashobora kuba baragiye mu Batalibani bishoboka cyane!

Abyemeza ashingiye ku ngingo y’uko hari bamwe mu bahoze ari ingabo zAfghanistan bafitanye isano n’Abatalibani, abandi bakaba barahisemo kwihuza n’abo kubera kuramira amagara yabo mu gihe hari abandi babikoze kugira ngo bazabone imyanya mu gisirikare izabazamura mu mapeti no mu mushahara.

Uko bimeze kose ariko, Abatalibani bafite ubutegetsi kandi biyemeje kubugumana!

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibaye, Umuvugizi wabo Zabihullah Mujahid yavuze ko Guverinoma iri ho muri kiriya gihugu iyobowe na Mohammad Hassan Akhund akaba yungirijwe na Abdul Ghani Baradar uri mu bantu ba mbere bashinze umutwe wa Politiki w’Abatalibani.

Mohammad Hassan Akhund

Minisitiri w’ingabo zabo ni Mullah Yaqub n’aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba ari  Sirajuddin Haqqani.

Abayobozi bakuru ba Guverinoma y’Abatalibani
Nta mugore wemerewe gukora Politiki muri Leta y’Abatalibani
TAGGED:AbatalibaniAbongerezaAfghanistanAmerikafeaturedGuverinomaIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Ya Tanzania Ari Mu Ruzinduko Rw’Iminsi Ine Mu Rwanda
Next Article Safari W’I Nyagatare Ati: ‘ Nanize DASSO Nirwanaho’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?