Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamwe Mu Batalibani Batojwe n’Ingabo Z’Amerika N’Iz’U Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bamwe Mu Batalibani Batojwe n’Ingabo Z’Amerika N’Iz’U Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2021 6:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
AFGHANISTAN-WOMEN/ARMY
SHARE

Raporo yasohowe na The Times ivuga ko hari bamwe mu Batalibani bahoze ari ingabo z’Afghanistan batojwe n’ingabo z’u Bwongereza n’iz’Amerika ubwo ari ziri muri kiriya gihugu.

Ni raporo yanditswe nyuma yo gusuzuma amashusho aherutse kugaragaza bamwe mu Batalibani bafite imbunda Abanyamerika n’Abongereza bari barahaye ingabo za Afghanistan.

Muri iki gihe abahanga mu bya gisirikare bitegereje basanga imirwanire y’Abatalibani iteye nk’iyo ingabo z’Amerika, iz’u Bwongereza n’iyi izindi ngabo za OTAN/NATO zisanzwe zikoresha.

N’ubwo nta tangazo rivuye mu buyobozi bw’Amerika cyangwa iz’u Bwongereza rirasohoka ngo ryemeze ibi, abasesengura iby’imirwanire y’ingabo zo muri biriya bihugu bavuga ko bishoboka  ko hari bamwe mu Batalibani bahoze mu ngabo z’Afghanistan zahisemo kwihuza n’abo nyuma yo kubona ko zisumbirijwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Raporo ya The Times igira iti: “ Birasanzwe ko abasirikare babonye ko bagiye gutsindwa uruhenu, bahitamo kwihuza n’uwo barwanaga.”

Intsinzi idasubirwaho y’Abatalibani iherutse kugaragara ubwo bigaruriraga Intara ya Panjshir yari yarahindutse ibirindiro by’abarwanyi b’umugabo witwa Ahmad Massoud nawe watojwe n’Abanyamerika.

Abarwanyi b’umugabo witwa Ahmad Massoud bari bamaze iminsi baranze kuva muri iyi Ntara

Massoud yashinze umutwe wa gisirikare yise  National Resistance Front of Afghanistan (NRFA).

Uyu mugabo yaraye atangarije kuri Twitter ko ‘batatsinzwe intambara kandi ko bagikomeje guhangana n’Abatalibani.’

Nyuma yo kuyigarurira, Abatalibani baraye bashyizeho Guverinoma.

- Advertisement -

Hagati aho, Umuvugizi w’Abatalibani witwa Zabihullah Mujahid aherutse kuvuga ko umusirikare wese wahoze ku ruhande rw’abo barwanaga uzashaka kuza mu gisirikare cyabo, ahawe ikaze.

Massoud avuga ko atatsinzwe intambara

Ku byerekeye ingingo y’uko Amerika n’u Bwongereza byatoje bamwe mu Batalibani b’ubu(bahawe izina rya Taliban 2.0), Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza yagize ati: “ Nta kintu gifatika twaheraho twemeza ko Abatalibani batojwe n’ingabo zacu. Ibivugwa ni ibivugwa nyine!”

N’ubwo avuga atyo ariko, hari umugore w’umuhanga mu gusesengura amakuru y’ubutasi witwa Barbara Kelemen uvuga ko kuba hari bamwe mu bahoze ari ingabo z’Afghanistan bashobora kuba baragiye mu Batalibani bishoboka cyane!

Abyemeza ashingiye ku ngingo y’uko hari bamwe mu bahoze ari ingabo zAfghanistan bafitanye isano n’Abatalibani, abandi bakaba barahisemo kwihuza n’abo kubera kuramira amagara yabo mu gihe hari abandi babikoze kugira ngo bazabone imyanya mu gisirikare izabazamura mu mapeti no mu mushahara.

Uko bimeze kose ariko, Abatalibani bafite ubutegetsi kandi biyemeje kubugumana!

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibaye, Umuvugizi wabo Zabihullah Mujahid yavuze ko Guverinoma iri ho muri kiriya gihugu iyobowe na Mohammad Hassan Akhund akaba yungirijwe na Abdul Ghani Baradar uri mu bantu ba mbere bashinze umutwe wa Politiki w’Abatalibani.

Mohammad Hassan Akhund

Minisitiri w’ingabo zabo ni Mullah Yaqub n’aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba ari  Sirajuddin Haqqani.

Abayobozi bakuru ba Guverinoma y’Abatalibani
Nta mugore wemerewe gukora Politiki muri Leta y’Abatalibani
TAGGED:AbatalibaniAbongerezaAfghanistanAmerikafeaturedGuverinomaIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Ya Tanzania Ari Mu Ruzinduko Rw’Iminsi Ine Mu Rwanda
Next Article Safari W’I Nyagatare Ati: ‘ Nanize DASSO Nirwanaho’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?