Barafinda Yasubijwe i Ndera

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko ari umunyapolitiki yasubijwe mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, nyuma yo kongera kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yatangaje ko ‘yatangiye imukurikiranyeho ibyaha, abaganga baza kugaragaza ko abiterwa n’uburwayi. Ni ku nyungu ze ko yagumya kwitabwaho n’abaganga igihe cyose agaragaje ko yongeye kugira ikibazo.’

Barafinda wamenyekanye mu mvugo zitangaje, yamenyekanye ubwo yajyaga kuri Komsiyo y’igihugu y’amatora gutanga kandidadatire mu matora ya Perezida yo mu 2017, ariko ntiyemerwa. Yavugaga ko afite ishyaka ariko ridafite ahantu ryanditse.

Yakomeje gutambutsa ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, yumvikana kenshi anenga Leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.

Muri Gashyantare nibwo byaje kugaragara ko ibikorwa bya Barafinda biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe, aza kujyanwa mu bitaro bya Ndera muri Gashyatare 2020, asezererwa muri Nyakanga uwo mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version