Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’abaturage, ikigo gitanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Bboxx, cyashyikirije amavomo rusange atandatu abatuye Umurenge wa Ndera, mu Mujyi wa Kigali.
Ayo mavomo yubatswe mu midugudu ibiri yo mu Kagali ka Mukuyu, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Ni mu gace abaturage batarabasha kugira amazi mu ngo, ugasanga biringira amavomo rusange rimwe na rimwe ategereye ingo zabo, kandi bakayahuriraho ari benshi cyane.
Umuyobozi wa Bboxx mu Rwanda Justus Mucyo, yavuze ko nubwo iki kigo gikora mu bijyanye n’amashanyarazi, kizirikana ko kigomba gufasha abaturage mu iterambere ry’imibereho yabo. Ni igikorwa ngo kiba buri mwaka.
Yagize ati “Rero muri uyu mwaka n’umwaka ushize turi mu bihe by’icyorezo [cya COVID-19], ni yo mpamvu twatekereje ikintu cyagira akamaro kurusha ibindi, dusanga nta kintu cyarenza amazi meza.”
“Murabizi ko zimwe mu ngamba zashyizweho ari ugukaraba, muhane intera, wakaraba ute rero udafite ayo mazi? Amazi abantu wenda barayafite ariko ari kure, icyo twabonye gikwiye ni uko twakwegereza abaturage ayo mazi meza.”
Ahantu hashyizwe ayo mavomo atandatu hatoranyijwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Yubatswe hafatiwe ku muyoboro munini w’amazi w’ikigo PAAK KAM Ltd, abaturage bakazajya bayagura ariko noneho bakayakura hafi y’ingo zabo. Muri aka gace ijerikani imwe bayigura 30 Frw.
Mukakizima Martha w’imyaka 74 utuye mu mudugudu wubatswemo ivomo, yavuze ko ashimishijwe cyane no kwegerezwa amazi.
Ati “Njye ntabwo nshobora kwikorera ijerekani, simbasha kuyiterura ni ugutega abantwaza. Kuba rero ivomo ryatwegerejwe bizanyorohereza cyane.”
Mukangarambe Consolée we yavuze ko mu gihe batarabasha kugira amazi mu ngo, ari ngombwa ko amavomo arushaho kubegera.
Ati “Hari igihe umuntu yaburaga amazi yo kunywa hari ayo ku mureko gusa, hari n’igihe wajyaga kuvoma ugasanga umurongo ni muremure cyane, ubundi tukanayarara, hakaba igihe agiye hamaze kuvoma nk’umuntu umwe.”
“Ariko ubungubu twishimiye ko amavomo abaye menshi, bamwe bazajya baza aha, abandi bajye ruguru, abandi bajye hepfo, ntabwo ari kimwe n’uko twahuriraga ku mugezi umwe.”
Ndayambaje François na we yashimye iki igikorwa cyiza cya Bboxx, avuga ko kizatuma barushaho kugira isuku kandi niyo soko y’ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien, yashimiye Bboxx yatekereje ku batuye uyu murenge ikabubakira amavomo.
Yabasabye kuyafata neza ntihazagire uyangiza.
Ati “Aya mazi tubonye tugomba kuyafata neza, tukayagirira isuku, tukayarindira umutekano nk’uko dusanzwe tubishishikarizwa kandi tubizi, nubwo haba hari izindi nzego zufatanya ariko tugomba gucunga umutekano, tukagira isuku y’ibikorwa biba byatwegerejwe.”
Umuyobozi wa Polisi mu Umurenge wa Ndera, IP Ruzindana Olive, na we yashimagiye ko abaturage bagomba gusigasira ibi bikorwaremezo begerejwe.
Bboxx ikorera mu gihugu hose, ikagira abakozi barenga 500.
Ubuyobozi bwayo buvuga ko uretse gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, irimo no gutekereza uko yazunganira baturage no mu bindi bikorwa nko mu guteka kijyambere, hagamijwe kugabanya umwanya batakaza cyangwa indwara bashobora guterwa no guteka bisanzwe.
Imibare y’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) igaragaza ko kugeza muri Nzeri 2021 ingo 66.8% zagerwagaho n’amashanyarazi, harimo 48.4% zafatira ku muyoboro mugari w’igihugu na 18.4% zakoresha izindi ngufu ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba.
Bboxx ivuga ko imaze kugeza amashanyarazi akomoka ku zuba ku baturage nibura 7% kuva mu myaka itandatu ishize.
Mu gihe biteganywa ko mu 2024 Abaturarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, Bboxx iteganya ko izaba icanira hagati y’ingo 15-20 %.