Bibaga Mu Bugesera N’I Kigali Bakagurishiriza Muri Kamonyi

Abafashwe ni abasore babiri bafite imyaka 19 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 18. Bafashwe kuri uyu wa Kabiri taliki 20, Kamena, 2023, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma muri Kamonyi.

Bafatanywe televiziyo eshatu, mudasobwa ebyiri n’ibikoresho byazo, radio na bafure( loud speakers) zayo ebyiri  n’imfunguzo nyinshi Polisi ivuga ko bari barazicurishije ngo bazikoreshe mu kwiba.

Abo basore bakoraga ubujura butoboye inzu nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police( SP) Emmanuel Habiyaremye.

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe mu rugo bari baragize ububiko by’ibyo bibaga.

- Advertisement -

Abaturage nibo babwiye Polisi ko muri iyo nzu ‘hashobora’ kuba habikwa ibyibano, nayo ihita itangira kubigenzura.

Mu iperereza rya Polisi, amakuru y’ibanze yayibwiye ko bariya basore bakomoka mu Karere ka Bugesera.

Yamenye ko bibaga bashikuje abantu, bakiruka bakazajya kubigurishiriza ahandi harimo n’aho bafatiwe mu Karere ka Kamonyi.

SP Habiyaremye yagize ati: “ Uko ari batatu bafatiwe mu bikorwa Polisi yateguye hagendewe ku makuru yamenyekanye aturutse mu Karere ka Bugesera ari naho bakomoka, ko bakora ubujura bwo kwiba batoboye inzu no gushikuza abantu ibyo bafite bakiruka, nyuma bakaza kwimukira mu Karere ka Kamonyi”.

Polisi ivuga ko habanje gufatwa babiri bari basanzwe babana mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarusange.

Bafatanywe  ibyo bibye birimo televiziyo ebyiri, mudasobwa ebyiri na radio nyuma berekana mugenzi wabo bakoranaga na we wari ufite televiziyo yo mu bwoko bwa flat.

Ibikoresho bafatanywe

Bose bemeye ko bibiga mu Bugesera no mu Mujyi wa Kigali.

Bavuga ko bakoreshaga imfunguzo bacurishije cyangwa bagatobora inzu.

Ibyo bibaga bakoraga uko bashoboye bakabijyana i Kamonyi bakaba ari ho babibika bategereje kubishakira umuguzi.

Bashyikirijwe  Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge  kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bibwe bisubizwe ba nyirabyo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenga umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version